Ku munsi wa 6 muri Shampiyona y’Ikiciro cya mbere mu Rwanda, none tariki ya Ukwakira 2019, APR FC yakiriwe na Police FC umukino warangiye zinganya 1-1, AS Muhanaga na yo inganya na AS Kigali 0-0, ndetse na Musanze FC inganya na Sunrise FC 1-1.
Iminota 45’y’igice cya mbere yarangiye ama kipe yombi anganya ubusa k’ubusa, ku munota wa 75’ Ndayishimiye Antoine Dominique yatsindiye Police FC igitego cya mbere ku mupira wari utewe nabi n’umukinnyi wa APR ujya mu izamu. Nyuma y’iminota 2 gusa ku munota wa 77’ Mugunga Yves wa APR FC yahise yishyura igitego
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:
11 ba Police
Habarurema Gahungu, Nsabimana Aimable (c), Ndayishimiye Antoine Dominique Derrick, Moussa Omar, Ngendahimana Eric, Munyakazi Youssuf, Nshuti Dominique Savio, Ntirushwa Aimee, Iyabivuze Osee na Ndayishimiye Antoine Dominique.
11 ba APR FC
Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Manzi Thierry (c), Mutsinzi Ange, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Mushimiyimana Mohamed, Niyomugabo Claude, Manishimwe Djabel, Usengimana Danny, Bukuru Christophe na Niyonzima Olivier Sefu.
Tanga igitekerezo