BwizaTV ifatanyije na Inkindi Films ikigo gikora ibijyanye no gufata amashusho y’ibirori, filime nibindi, babateguriye filime y’uruhererekane yitwa "Indyamirizi" izajya itambuka kuri BwizaTV gatatu mu cyumweru ni ukuvuga buri wa gtanu no kuwa gatandatu no kucyumweru.
Nyuma ya filimi nyinshi zagiye zitambuka kuri BwizaTV zigakundwa nabatari bake, itahiwe ni filimi y’uruhererekane izagaragaramo bamwe mubakinnyi basanzwe bamenyerewe muri cinema nyarwanda nka Kakuze Cecile uzwi mu mafilimi atandukanye nka I Kigali si I kigoma, Ntabyera...
Mu kiganiro Bwiza yagiranye nabari gutegura iyi filime y’uruhererekane badutangarije ko iyi ari filime y’uruherekane ivuga inkuru y’umuryango wo mucyaro aho umugabo aba yumva ariwe byose agomba kwica agakiza ko umugore nta jambo agomba kugira mu rugo.
Umwe mubatuganirije yagize ati"Urumva ni filime ivuga kumibereho y’umugabo wo mucyaro uba warajengereje umugore we..."
Uruganda rwa cinema hano mu Rwanda ruri kugenda rwaguka umunsi ku munsi ugereranyije no mu myaka yashize aho usanga umwuga wo gukina filimi uri kugenda ubona benshi bawugana kuko bimaze kugaragara ko Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga barushaho gukunda filime zikinirwa hano mu Rwanda.
Irebere izimaze gutambuka
https://www.youtube.com/watch?v=JDs5tSAzwzs&t=244s
1 Ibitekerezo
TUYISHIMIRE Kuwa 28/10/19
NDABAKUNDA .
Subiza ⇾Tanga igitekerezo