Ibinyomoro ni zimwe mu mbuto ziribwa n’abatari bacye, aho usanga zikunda gutegurwa nyuma y’amafunguro cyangwa se na mbere y’aho.Ibinyomoro biri mu moko 3; hari ibitukura (ibi nibyo bizwi cyane mu karere duherereyemo), iby’umuhondo ndetse n’ibifite ibara rya zahabu.
Bikungahaye kuri Vitamine A na carotenes biboneka cyane mu binyomoro by’umuhondo, naho iby’umutuku bibonekamo anthocyanin kurusha andi moko.Vitamin C na E,Vitamine B zitandukanye; harimo B1, B2 na B6,Citric acid n’indi yitwa malic acid nayo ibonekamo ku bwinshi,Potasiyumu.
Vitamine B zitandukanye zirimo ku rugero; harimo B1, B2 na B6. Izi vitamine zose zifasha mu mikorere y’umubiri, kubona neza, mu kugira imbaraga mu mubiri ndetse no gukorwa kw’imisemburo itandukanye.
Ibinyomoro (cyane cyane ibitukura) bibamo ibyitwa “anthocyanin” bizwiho kurinda indwara nyinshi zitandukanye cyane cyane iza kanseri. Kubera izi mbuto zikize kuri vitamini A, zirakenewe cyane mu kugufasha kubona neza kw’amaso.
Bimwe mu binyabutabire bigize ikinyomoro; polyphenolic, flavonol na anthocyanidin, bigaragara cyane ku gice cyegereye inyuma ubushakashatsi bwerekana ko zifasha mu kurwanya indwara zitandukanye, bwerekana kandi ko ibinyomoro bikize kuri aside igira uruhare mu kurwanya diyabete, yitwa chlorogenic acid, ikaba ifasha mu kugabanya isukari mu maraso ku barwayi ba diyabete yo mu bwoko bwa 2.
Bifasha mu kugabanya ibiro. Bikora gute? Ushobora kubikoresha nka salade, ukabirya byonyine cg ugakora umutobe wabyo. Kubera aside igaragara muri izi mbuto bifasha mu gutwika ibinure mu mubiri, ubifatanyije no gukora imyitozo wagabanya ibiro byinshi mu gihe gito.Umutobe w’ibinyomoro ufasha mu gusukura umubiri cyane, no kubuza kwinjira mu mubiri kw’amavuta mabi.
Bigomba kuribwa bitamaze igihe kirekire bisaruwe (hagati y’iminsi 5-7) ubundi bitangira gusharira kubera aside ibamo, mu gihe bibitswe muri frigo ntibigomba kurenza iminsi 10.Ni byiza kubyoza neza mu mazi menshi. Biba byiza ubanje kubyogesha amazi ashyushye, ibi bifasha gukuraho agahu gato hanyuma ukabasha kurya intungamubiri nyinshi ziba ziri hafi y’igice cyo hanze.
Tanga igitekerezo