Uko iminsi igenda ishira n�iko iterambere mu ikoranabuhanga ryadukana udushya twinshi, muri two hari uguca ukubiri no kwirirwana ibiceri n�inoti mu mifuka n�ibikapu hagamijwe kujya kubyishyura ibunaka, ahubwo hagakoreshwa amakarita yabugenewe.
Imibare ya Banki Nkuru y�u Rwanda, irerekana ko mu myaka 8 ishize agaciro k�ibikorwa byishyuwe hifashishijwe ikoranabuhanga kari ku gipimo cya 0.3% gusa, ugereranije n�umusaruro mbumbe, ariko imibare y�uyu mwaka ikagaragaza ko agaciro k�ibi bikorwa kazamutse kakagera kuri 34.6%.
N�ubwo iyi ari intambwe ishimishije, ntawabura kuvuga ko iyi mibare itanga iri hasi kandi ko bitapfa kwizerwa ko iziyongera cyane bitewe n�uko kwishyura hakoresheje ikoranabuhanga biracyari ibyo mu Mujyi wa Kigali n�indi iwunganira na bwo kuri Serivizi zimwe na zimwe.
Urugero nk�ikarita ya Tap and Go� ikoreshwa mu Mujyi wa Kigali gusa kandi ku bantu besnhi ariko mu yindi mijyi baracyahererekanya ibiceri n�inoti mu ntoki.
Urundi rugero ni aho umuntu ashobora kuva i Nyamirambo yishyuye imodoka n�ikarita, yagera Nyabugogo agiye mu ntara akishyura mu ntoki.
Mu byaro bo bumva iyi karita ivugwa hari n�abatarayibonaho.Ni ikigaragaza ko hagikenewe gushyiramo ingufu mu kwegereza abaturage iyi mikoreshereze y�ikoranabuhanga, ntibiharirwe abo mu mijyi gusa.
Mu bijyanye no kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga mu kubona serivisi hashingiwe ku bigararagarira amaso ni serivisi yihuse ariko nanone ntiritabirwa n�abo mu cyaro, ingingo ituma umubare w�abishyura bakoresheje uburyo bw�ikoranabuhanga bakomeza kuba bacye.
Guverineri wa Banki Nkuru y�u Rwanda, John Rwangombwa mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga ku bijyanye no kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, ku wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2019, yavuze ko hakiri ibibazo bikwiriye gushakirwa umuti.
Guverineri Rwangombwa yemera ko hakiri ikibazo cy�ubuke bw�ibyumba byakira amakarita y�abifuza kwishyura hakoreshejwe iryo koranabuhanga bizwi nka Pos (Cyangwa Point of sales).
Aha imibare yerekana ko ibi byuma kugeza mu mpera z�ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka byari 3046 bivuye ku byuma 2801 mu mwaka wa 2018. Gusa kugira ngo binagere kuri uwo mubare byavuye ku byuma 227 muri 2011.
Guverineri akavuga ko abacuruzi bakomeje kugaragaza ko ibyo byumba bibahenda ku buryo iyo banki ifatanyije n�abandi bafatanyabikorwa bazanye ubundi buryo bwo kwishyurana hifashishijwe ibimenyetso by�ibanga no gukozaho amakarita bihendukira abacuruzi kubikoresha.
Mu bibazo bigomba kwitabwaho n�inzego zitandukanye zirebwa n�iyi gahunda haba ku bacuruzi n�abashyiraho amategeko na za politiki, harimo kuba ubu buryo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga byibanda mu duce tw�imijyi gusa, guhenda kw�izi serivisi iyo hishyuwe hifashishijwe ubwo buryo ndetse no kuba bwemerwa hake.
Ikindi kibazo gishingiye ku bumenyi buke mu bijyanye n�imikoreshereze y�ubu buryo n�umuco w�Abanyarwanda gukunda kugendana amafaranga mu mifuka yabo.
Bigaragara ko ari pilitiki nziza ariko isaba gushyirwamo imbaraga kugira ngo Abanyarwanda bakomeze kunguka ibyiza byayo.
Tanga igitekerezo