Ubutegetsi bw’u Burusiya ni bwo buri kuyobora ibikorwa by’umutwe w’ingabo wigenga wa Wagner muri Repubulika ya Centrafrica (CAR), nyuma y’urupfu rwa Yevgeny Prigozhin waguye “mu mpanuka ikemangwa” y’indege mu kwezi gushize.
Ikinyamakuru Washington Post cyahawe amakuru n’abayobozi batandukanye, kiravuga ko muri uku kwezi Minisitiri w’Ingabo wungirije w’u Burusiya, Yunus-bek Yevkurov na Gen. Maj. Andrei Averyanov uyobora urwego rw’ubutasi basuye CAR, bamenyesha Perezida Faustin-Archange Touadéra ko Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya ari yo izayobora ibikorwa bya Wagner.
Perezida Touadéra yabajijwe ku by’uru ruzinduko, asubiza ati: “Dufite umubano wa Leta ku yindi n’u Burusiya, bityo rero ni ibisanzwe ko Minisitiri wungirije yadusuye agenzwa n’ubufatanye mu by’umutekano. Ubusanzwe twagiranye amasezerano na Leta y’u Burusiya.”
Umujyanama wa Toudéra mu by’umutekano, Fidele Gouandjika, yabajijwe ikizakurikiraho mu gihe abarwanyi ba Wagner batazubaha Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, asubiza ati: “Ni u Burusiya bwabohereje, bunabaha intwaro. U Burusiya buzemeza niba Wagner igomba kugenda.”
Wagner ifite abarwanyi babarirwa mu 1000 muri CAR. Abayobozi babo, Vitali Perfilev na Dmitri Sytyi na bo baracyari kumwe. Mu nshingano bafite harimo kurinda abayobozi bakuru mu murwa mukuru, Bangui, kurinda ibikorwaremezo n’ibirombe by’amabuye y’agaciro.
Indege yari itwaye Prigozhin n’abandi bayobozi bakuru bo muri Wagner yaguye mu mujyi wa Saint Petersburg tariki ya 23 Kanama 2023, abari bayirimo bose bahasiga ubuzima. Hari hashize igihe gito yigumuye kuri Minisiteri y’ingabo, aho yakoze igerageza ryo gukuraho ubuyobozi bwayo yifashishije abarwanyi be, asubira inyuma nyuma yo kwihanangirizwa na Perezida Vladimir Putin.
Prigozhin ariko yari ananzwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, ndetse yari yarafatiwe ibihano azira ibyaha abarwanyi ba Wagner bashinjwa bifitanye isano no guhohotera ikiremwamuntu, by’umwihariko ku mugabane wa Afurika.
Tanga igitekerezo