Nibura abantu 11.300 nibo bamaze kubarurwa bapfuye abandi 10.100 baburirwa mu mujyi wa Derna uri ku nkombe z’inyanja nyuma y’icyumweru kimwe inkubi y’umuyaga yiswe Daniel yibasiye amajyaruguru y’uburasirazuba bwa Libya, nkuko ibiro by’umuryango w’abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi byatangaje ku wa Gatandatu.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yavuze ko abantu bagera ku 170 bapfuye bazize umwuzure ahandi mu gihugu, kandi abantu barenga 40.000 bakuwe mu byabo. Imibare ishobora kwiyongera mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeje.
Marie el-Drese, umunyamabanga mukuru w’itsinda ry’abatabazi, yatangarije Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika kuri telefone ko abandi bantu 10.100 baburiwe irengero muri uyu mujyi uri ku Nyanja ya Mediterane. Inzego z’ubuzima mbere zari zavuze ko abapfuye i Derna bagera ku 5.500.
Umwuzure watwaye imiryango yose i Derna mu ijoro ryo ku Cyumweru gishize kandi ugaragaza intege nke z’iki gihugu gikungahaye kuri peteroli cyaranzwe n’amakimbirane kuva mu 2011 umunyagitugu Kadhafi wari umaze igihe kirekire ku butegetsi yahirikwa akicwa.
1 Ibitekerezo
Claude Kuwa 18/09/23
Ariko ubwo iyo wanditse ngo umunyagitugu Kaddafi, ufite gihamya yabyo?!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo