Abakandida babiri basigaye bahatanira kuyobora ishyaka ry�Aba-Conservateurs, aho uzatsinda ari nawe uzaba minisitiri w�intebe w�u Bwongereza uzasimbura Boris Johnson, bose bemeye gukomeza umugambi wo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro muri iki gihugu bahageze mu buryo bunyuranyije n�amategeko.
Aba bakandida bombi, Rishi Sunak na Liz Truss, bemeye gukomeza umugambi wo kohereza mu Rwanda amagana y�abasaba ubuhungiro mu Bwongereza.
Sunak akaba yagize ati � Mu gihe kirekire, abantu bumvise ko imipaka yacu idatekanye bihagije,�
Yakomeje agira ati � Natoye Brexit (Gusohoka muri EU k�u Bwongereza) igice kimwe ngo tugenzure imipaka yacu, none ndashaka kubikora.�
Ku ruhande rwe, Liz Truss yiyemeje kwirukana abimukira benshi naramuka atorewe kuba Minisitiri w�Intebe.
Uyu mugore usanzwe ari minisitiri w�ububanyi n�amahanga, avuga ko azarushaho kugirana andi masezerano n�u Rwanda yo kuhohereza abimukira mu rwego rwo guhagarika amato mato ajyana abimukira mu Bwongereza ava mu Bufaransa.
Truss uri kurwanira na Rishi Sunak, intebe yaoze ari iya Boris Johnson, yaniyemeje kongera abakozi bo ku mipaka ho 20% mu rwego rwo gukumira abagerageza kwambuka Umuyoboro w�u Bwongereza.
Dusubiye kuri Sunak, yavuze ko azaha abadepite ububasha bwo kugenzura ainjira mu Bwongereza bashyiraho umubare w�impunz zizajya zemerwa mu mwaka.
Aba bakandida bombi ku mwanya wa minisitiri w�intebe bashyigikiye politiki ya Priti Patel yo kohereza abimukira mu Rwanda, ndetse Truss ashimangira ko iyi politiki azayagurira no mu bindi bihugu.
Ati �Tugomba guca ukubiri n�aya matsinda ateye ubwoba no kubuza abantu gufata ingendo ziteye akaga ku muyoboro,�
Nka minisitiri w�intebe, niyemeje kubona politiki y�u Rwanda ishyirwa mu bikorwa byuzuye ndetse no gushakisha ibindi bihugu dushobora gukoreramo ubufatanye nk’ubwo.
�Nzemeza neza ko dufite urwego rukwiye rw�ingufu n�uburinzi ku mipaka yacu. Ntabwo nzaterwa ubwoba na ECHR [Amasezerano y�uburayi y�uburenganzira bwa muntu] n�imbaraga zayo zikomeje kugerageza no kugenzura politiki y�abinjira.�
Sunak nawe yavuze ko azakora ibishoboka byose iyi gahunda y�u Rwanda n�u Bwongereza igacamo, ashimangira ko sisitemu y�u Bwongereza kuri ubu ku ijyanye n�abinjira mu gihugu yasenyutse kandi iteye ikibazo.
Amakuru yizewe agera kuri Huffington Post dukesha iyi nkuru avuga ko Liz Truss nka minisitiri w�ububanyi n�amahanga, n�ubundi yakoranye bya hafi na inisitiri w�umutekano w�imbere mu gihugu, Priti Patel mu gutegura no gusobanura iyi politiki yo kohereza abimukiramu Rwanda.
Bati �Nka minisitiri w�intebe azakora igishoboka cyose mu kurinda imipaka yacu. Yarakajwe na ECHR n�icyo igamije.. yiteguye gufata ibyemezo bikomeye no gutanga amavugurura akenewekugirango ECHR ikore ku Bwongereza.�
Sunak yashatse guhuza Truss ku bimukira na gahunda y’amanota 10 ikubiyemo kwiyemeza gusobanura mu buryo bwagutse uwujuje ibisabwa ngo ahabwe ubuhungiro ugereranije n’iya ECHR.
Iyi gahunda kandi izaha guverinoma imbaraga zongerewe ibisobanuro birambuye, no gukurikirana abimukira batemewe.
Sunak yagize ati: �Gahunda y�abinjira n’abasohoka yaracitse kandi tugomba kuvugisha ukuri kuri ibyo. Waba wemera ko kwimuka bigomba kuba hejuru cyangwa biri hasi, twese dushobora kwemeranya ko bigomba kuba byemewe kandi bigenzurwa.
Ati: �Kuri ubu gahunda irimo akajagari, abaturage bubahiriza amategeko babona ubwato bwuzuye abimukira batemewe baturuka mu gihugu gitekanye cy�u Bufaransa kandi ukabona abasare bacu ndetse n�abasirikare barinda inkombe basa nk�abadafite imbaraga zo kubahagarika.
�Bigomba guhagarara kandi nimba Minisitiri w�Intebe nzabihagarika,�
Sunak yavuze ko azahita avugana na Perezida Emmanuel Macon w�u Bufaransa bagashaka igisubizo cy�amato mato yambutsa abimukira abajyana mu Bwongereza avuye mu Bufaransa.
Avugana na Sunday Telegraph kuri iki Cyumweru, Sunak yagize ati �ECHR ntishobora kubuza ubushobozi bwacu bwo kugenzura neza imipaka yacu kandi ntitugomba kubireka�.�
Nubwo aba bakomeje kwiyemeza gukomeza gushyira mu biorwa gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda, hari abandi bakiyinenga nka Yvette Cooper wo mu ishyka ry�abakozi uvuga ko iyi gahunda ishobora gusa gupfusha ubusa miliyoni 120 z�Ama-Pound y�umusoreshwa inkiko niziramuka zemeje ko itubahirije amategeko.
Indege ya mbere yari iiye kuzana abimukira mu Rwanda bava mu Bwongereza yahagartswe ku munota wa nyuma muri Kamena nyuma y�ibirego bitandukanye byatanzwe, ndetse bikaba bivugwa ko n�ibindi biri mu nzira.
Cooper yagize ati �Aba-Conservateurs bamaze imyaka 12 ku butegetsi. Biragiye kwizera ko bigaragaza nk�abazakemura ibibazo mu gihe bose bananiwe igihe kirekire,�
Kwimukira ku bimukira bije nyuma y�uko Sunak na Truss batonganye inshuro nyinshi kubera politiki y�ubukungu.
Truss yiyemeje kugabanya imisoro �guhera ku munsi wa mbere� aramutse asimbuye Johnson akavuga ko azahita akuraho kongera ubwishingizi kwa Sunak avuga ko ari uguhungabanya iterambere no gusonga imiryango ikomeje guhura n’ikibazo cy’ubwiyongere bw�ibiciro by�imibereho.
Sunak yamusubije avuga ko gahunda ye yo kugabanya imisoro ari " umugani ", avuga ko we azagabanya imisoro gusa igihe guta agaciro kw�ifaranga, kuri ubu bigeze ku 9.4% bizaba byagabanyutse.
Mu byumweru bitandatu biri imbere, Truss na Sunak bazitabira ibitaramo byinshi mu gihugu hose mu rwego rwo kureshya abayoboke b’ishyaka rya Tory.
Amatora yo mu cyumweru gishize y�ikigo cy�ubushakashatsi mu bijyanye n�amasoko no gusesengura imibare cyo mu Bwongereza, YouGov, yahaye Truss amajwi 24 imbere ya Sunak mu badepite b�isyaka rya Tory.
Gusa, ubushakashatsi ushya bwa Opinium, bwo bwashyize Sunak imbere ya Truss mu batoye bose ku kumenya uwaba minisitiri w�intebe mwiza kurusha undi.
Abantu 43% mu bantu 2000 bakuze babajijwe, ngo bavuze ko Sunak yaba minisitiri w�intebe mwiza ugereranyije na 36% bashyigiiye Truss.
Aba bombi bikaba biteganyijwe ko baza gutangira ibiganirompaka kuri BBC kuri uyu wa Mbere, no kuri The Sun na Talk TV kuwa Kabiri.
Ibizava mu matora ya minisitiri w�intebe musya byo biteganyijwe ko bizajya ahagaragara ku itariki ya 5 Nzeri 2022.
Tanga igitekerezo