Shah Khan yatawe muri yombi ku nshuro ya 5 akigera ku kibuga cy’indege i Los Angeles muri Amerika n’inzego zishinzwe umutekano ahita yifashisha Twitter mu gutangaza ibimubayeho
Ntiharamenyekana neza impamvu yatumye uyu mukinnyi wa film afatwa cyangwa igihe yamaze mu maboko y’abashinzwe umutekano.
BBC ivuga ko abakunzi be bakomeje kunyuza ubutumwa bwabo kuri Twitter bamwihanganisha n’amatsiko yo kumenya ibyo akurikiranyweho.
Ambasaderi w’u Buhinde muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko hari gukorwa ibishoboka byose ngo ibi bitazongera ku mubaho.
Shah Rukh Khan yagiye ahura n’ifungwa rya hato na hato kuva mu mwaka wa 2009 ubwo yamaraga amasaha agera kuri abiri mu maboko bw’abashinzwe umutekano ku kibuga cy’indege cya NewYork.
Icyo gihe nabwo Ambasade y’u Buhinde muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjiye mu kibazo cye ararekurwa byongera kumubaho 2012 nabwo afungirwa ku kibuga cy’indege i White Plains isaha n’igice.
Ni kenshi iki cyamamare mu gukina amafilimi Shah Rukh Khan yagiye afungwa, ariko kuri iyi nshuro ngo bisa nk’ibitamubangamiye aho yandikiye Bollywood abarizwamo ko agiye gukinana n’ibindi byamamare umukino wa Pokeman Go wo muri Telefoni.
[xyz-ihs snippet="google-pub"]
abinyujije ku rubuga rwa Twitter yavuze ko yumva neza akanubaha ibigendanye n’icungwa ry’umutekano, gusa yongeraho ko guhora afungirwa ku bibuga by’indege byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimubangamira.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MUREGO [email protected]
Isangize abandi
Tanga igitekerezo