Lt Col Richard Karasira Umuyobozi w’Ikipe ya APR FC yemeje ko hari abakozi b’iyi kipe bafunzwe bakurikiranyweho gukoresha amarozi.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko aba bakozi barimo Mupenzi Eto’o wari ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi, Major Uwanyirimpuhwe Jean Paul wari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (Team Manager) n’umuganga Major Dr Nahayo Ernest bafunzwe.
Abajijwe impamvu bitigeze bitangazwa na mbere maze avuga ko uhereye umunsi bafunzweho aribwo byatangajwe.Yagize ati "Buriya kubafunga ni ukubitangaza, nta kundi kubitangaza. Barafunzwe kandi ibyo bazira biri mu byo Perezida wa Repubulika yavuze birimo amarozi, iby’ibyo kurya byo ntabyo nzi nta perereza nabikozeho."
Amakuru avuga ko bacuze umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu byo kunywa mu mutobe kugira ngo bizabace intege mu mukino.Ku mukino wo kwishyura w’Igikombe cy’Amahoro 2023, ikipe ya APR FC yatsinzemo Kiyovu Sports ibitego 2-1 ikayisezerera, nibwo ibi byakwirakwiye.
Itegeko riteganya ko uwahamijwe n’urukiko iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.
Tanga igitekerezo