
Kuri uyu wa gatanu, Luis Rubiales wahoze ayobora umupira w’amaguru muri Espagne aritaba umucamanza w’Urukiko Rukuru kubera ikirego cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rituruka ku kuba yarasomye ku munwa w’umukinnyi Jenni Hermoso bitumvikanweho.
Ibi byabaye muri Kanama taliki 20 ubwo yishimiraga intsinzi y’ikipe y’igihugu y’igikombe cy’isi cyabereye i Sydney maze uyu mugabo agasoma uyu Jenni.Byabaye nk’ibiteje impagarara abaharanira uburenganzira bw’abagore batangira guhaguruka bavuga ko ari ihohotera.
Rubiales w’imyaka 46 icyo gihe we yasobanuye ko uko gusomana byari byumvikanyweho ariko biba iby’ubusa ahita ajyanwa mu rukiko ndetse na nyuma yeguzwa ku mwanya wo kuyobora federasiyo y’umupira w’amaguru muri Espagne.
Yatangarije umunyamakuru wa televiziyo y’Ubwongereza Piers Morgan ati: "Ubusanzwe ndi umuntu mwiza ukunda kwishima.Mu byukuri, nta kindi naringamije uretse kwishimira igikombe.
Hari abakinnyi barenga 80 bari bamaze kugaragaza ko batazongera gukinira Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Espagne mu gihe Luis Rubiales azaba akiri Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri iki gihugu barimo na 23 bitabiriye Igikombe cy’Isi.
Ku ya 8 Nzeri, umushinjacyaha Marta Durantez Gil yatanze ikirego mu rukiko rukuru arega Rubiales nyuma yuko Hermoso abwiye abashinjacyaha ko Rubiales yamusomye ku munwa atabanje kubiherwa uruhushya.Kuri uyu munsi rero uyu Luis akaba aribwitabe urukiko yisobanure.
Tanga igitekerezo