Umunyamakuru Murindahabi Irené yanyomoje mugenzi we Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, agaragaza ko se umubyara atigeze akora Jenoside yakorewe Abatutsi nk’uko uyu mugenzi we aheruka kubitangaza.
Yago mu cyumweru gishize ni bwo yanyujije ikiganiro ku muyoboro we wa YouTube agaruka ku bugambanyi avuga ko yakorewe mu myaka ine ishize.
Muri iki kiganiro yibasiye abantu batandukanye avuga ko bagiye bamuhemukira, yitsa cyane ku barimo Murindahabi Irené, Munyengabe Murungi Sabin wa ISIMBI TV, Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, DJ Brianne, Godfather, The Cat n’abandi.
Kuri Murindahabi na Djihad Nyarwaya yagaragaje ko bakomoka "ku babyeyi b’inkoramaraso kandi bahekuye u Rwanda" mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yabwiye Murindahabi ati: "So ntakwanga akwita nabi. Koko uri Murindahabi. Wihakanye so kuko yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mbere yo kurangiza igifungo. Papa wa Irené ni inkoramaraso, ba so baheakuye u Rwanda...".
Murindahabi mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga buherekejwe n’icyemezo cy’uko ari ingaragu kigaragaza umwirondoro we, yagaragaje ko Se batitiranwa nk’uko byavuzwe na Yago.
Ati: "Data ni Gakindi Gabriel, ikindi ntafunzwe, ntiyanafunzweho, ahubwo yaratabarutse, kandi nta cyaha na kimwe akiriho yakoreye u Rwanda.”
M. Irene yaboneyeho gusaba Yago kureka gukomeza gukinira ku mubyeyi we utakiriho.
Tanga igitekerezo