
Abasirikare bakuru ndetse n’abakada ba M23/ARC kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Nzeri bakoranye inama n’abaturage bo mu Mujyi wa Kiwanja, bahagaritse ibikorwa byose bakajya kwakira abayobozi b’uyu mutwe barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Benjamin Mbonimpa.
Mbere yo kugirana ibiganiro, abaturage ba Kiwanja babanje kwerekwa abashyitsi bagizwe n’abasirikare bakuru ba M23 barimo na Col kabengele uherutse kwitandukanya na FARDC akiyunga kuri uyu mutwe, Col. Samuel (G5 wa M23/ARC), Lt. Col Masozera, n’abandi barimo umuvugizi Major Willy Ngoma.
Ubwo yafataga ijambo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa M23, Mbonimpa yagize ati " Ntaho tuzajya bavandimwe (barumuna/bakuru bacu na bashiki bacu) dukunda. Turi abahungu ba Rutshuru, abahungu ba Masisi, turi aba Kalehe, iwacu ni Kinshasa, muri Bas-Congo n’ahandi hose muri RDC. Ubwo rero iyo batubwiye ngo tugende, ni he bashaka ko tujya? Nababwiye ko amateka ya 2013 atazigera yisubiramo. Bafashe umwanya wabo wo kwitegura, rero niba bashaka kudutera, umukino utangire."
Iyi nama M23 yagiranye n’abaturage yabereye muri rond-point ya Kiwanja, mu birometero 75 uvuye mu Mujyi wa Goma, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru.
Abakada ba M23 bahumurije abaturage, bababwira ko basanze bishimye kandi bifuza ko ibyishimo bizakomeza, bababwira ko batagomba kongera kugira ubwoba bw’ababambura ibyabo n’uko abana babo batagomba kwiga.
Hagati aho, Umugaba mukuru wa FARDC ushinzwe ibikorwa, Gen. Maj. Jacques Nduru nawe ku Cyumweru yasuye ibirindiro bya gisirikare bitandukanye i Masisi na Nyiragongo agiye gutera ingabo moral no kureba uko zifashe.
Uruzinduko rwe rwatangiye Kibati, muri Nyiragongo akomereza Kanyamahoro ahari ibirindiro bya nyuma bya FARDC bigomba kubuza M23 kugerageza gufata Goma. Yakomereje ubugenzuzi bwe ahitwa Mutaho.
Avuye muri Teritwari ya Nyiragongo yakomereje muri Teritwari ya Masisi ahari ikigo cy’imyitozo cya gisirikare aho ngo yanejejwe n’uko abasirikare bafashwe.
Tanga igitekerezo