Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ugushyingo, wongeye gushimangira ko utarebwa n’amasezerano y’agahenge u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye, wiyemeza gutangira gusanga ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo mu birindiro ziturukamo ziwugabaho ibitero.
Umuvugizi w’ishami rya Politiki ry’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka; yagaragaje ko icyemezo cyo kwitandukanya n’ariya masezerano gishingiye ku kuba Leta ya RDC ikomeje kwica amasezerano ya kariya gahenge.
Impande zombi zimaze iminsi ziri mu mirwano mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko mu bice bya Teritwari ya Masisi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko byibura kuva ku wa 12 Ukwakira Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zagabye kuri M23 ibitero 27.
Kanyuka mu itangazo yasohoye yavuze ko nka M23 bashima imbaraga abakuru b’ibihugu by’akarere ndetse n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bakomeje gukoresha mu rwego rwo gukemura mu mahoro amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.
Yakomoje agira ati: "Icyakora turamagana twivuye inyuma kuba ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kwica ibyo bwiyemeje, by’umwihariko ibyerekeye agahenge".
M23 ivuga ko yemera ko agahenge u Rwanda na RDC byemeranyije ku buhuza bwa Angola ikabona nka kimwe mu bishobora gukemura amakimbirane, gusa ikavuga ko itarebwa na ko.
Iti: "Mu gihe twemera ko ibyumvikanweho hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa na Guverinoma y’u Rwanda biri mu bigize ingufu z’akarere ziyobowe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ku buhuza bwa Angola, ibi biganiro ntibireba AFC/M23."
Uyu mutwe wunzemo ko agahenge wemera ndetse unakomeje kubahiriza ari ako ku wa 7 Werurwe 2023 wasinyiye ku giti cyayo i Luanda muri Angola.
M23 yashimangiye kuba itarebwa n’agahenge u Rwanda na RDC byasinyanye biyiha uburenganzira bwo "kwirwanaho no kuburizamo igitero igisanze aho kizaturuka", mu rwego rwo kurinda abaturage.
Uyu mutwe wiyemeje gutangira kujya guhiga FARDC n’abambari bayo mu birindiro byabo, mu gihe hashize ibyumweru bibiri bawugabaho ibitero bikomeye.
Ni ibitero byagabwe mu duce twa Kamandi ya 1 ndetse n’iya kabiri, Hutwe, Kamotobe, Kiluvo ndetse na Ngekene two muri Teritwari ya Lubero; ndetse n’uduce twa Musheberi, Gatobotobo, Kinigi, Kaniro, Buguri, Katale, Kalembe, Rukopfu, Nyange, Bibee, Hembe, Ihula na Muheto two muri Masisi.
Tanga igitekerezo