Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yabaye ihagaritse gahunda zo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri (internat), mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Marburg.
Iyi ngingo ni imwe mu bikubiye mu mabwiriza iyi minisiteri yashyizeho agamije gukumira iki cyorezo mu mashuri.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda hagaragaye indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.
Kugeza ku wa Kabiri tariki ya 1 Ukwakira abantu 10 ni bo bari bamaze guhitanwa n’iki cyorezo, mu gihe 29 bari bamaze kucyandura.
Mu mabwiriza yashyizweho kandi avuga ko
Muri aya mabwiriza abayobozi b’Ibigo by’amashuri basabwe “Kugenzura niba nta munyeshuri ufite ibimenyetso by’ingenzi biranga uburwayi bwa Marburg birimo umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka.”
Basabwe kandi “Kwihutira kohereza umunyeshuri wagaragaje ibimenyetso kwa muganga, gushishikariza abanyeshuri kwita ku isuku bakaraba intoki kenshi, kubuza abanyeshuri gutizanya imyenda n’ibindi bikoresho, no guhumuriza abanyeshuri ntibakuke umutima, ahubwo bagakurikiza ingamba zose.”
Amabwiriza yose yo gukumira Marburg mu mashuri
Tanga igitekerezo