Hashize iminsi micye Leta y’u Rwanda itangaje ko yagabanyije imisoro ku mitungo ndetse n’ibicuruzwa bimwe na bimwe birimo n’ibiribwa.Muri ibyo harimo ifu ya Kawunga, ibigori , ibirayi ndetse n’umuceri.
Hakiramara gusohoka iryo tangazo, benshi mu baturage bagiye bagaragaza ko hari ibiribwa bimwe na bimwe byakabaye nabyo bigabanyirizwa imisoro kuko ngo kubyigondera bitoroheye buri wese.
Aha hatanzwe urugero ko ibiribwa by’ibishyimbo bikwiye gutekerezwaho kuko ngo ukurikije uko ibiciro byabyo byagiye bitumbagira nabyo byakabaye byaragabanyirijwe ibiciro butyo buri wese akaba yabyigondera dore ko bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Mu kiganiro Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda(MINICOM) yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, yasobanuye ko hagabanyijwe imisoro hagamijwe korohereza abaturage ndetse n’abashoramari.
Isobanura ko Impamvu ibiribwa bimwe na bimwe byamanuriwe ibiciro ariko ibishyimbo byo bikaba bitarimo kandi bicyenewe bitewe n’uko mu gihembwe cy’ihinga gishize umusaruro wabaye mucye biturutse ku mihindagurikire y’ibihe.
Minisitiri Ngabitsinze Jean Chrisostome, yasobanuye ko kumanura ibiciro ahanini byaturutse kuri Nkunganire Leta igenda ishyira mu buhinzi gusa yizeza abagenerwabikorwa ko muri iki gihembwe cy’ihinga ibiciro by’ibishyimbo nabyo bigiye gutekerezwaho.
Ikibazo cyagaragajwe na bamwe mu bacuruzi ko igabanywa ry’ibiciro ryasanze bafite ibindi bicuruzwa mu bubiko, bamazwe impungenge babwirwa ko bazasubizwa imisoro mu gihe bagaragaje fagitire z’uburyo baranguye.
Leta y’u Rwanda itangaza ko amavugururwa arimo gukorwa muri politiki y’imisoro,azarushaho kureshya abashoramari bikanafasha igihugu kwigobotora ingaruka za COVID19 n’intambara ya Ukraine byagize ku bukungu.
Tanga igitekerezo