Ingabo z’Umuryango w’abibumbye zibungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ’MONUSCO’ zarimbuye inkambi y’umutwe witwara gisirikare ’CODECO, yubatswe mu gikari cy’ishuri ryisumbuye rya Bali mu murenge wa Walendu Pitsi mu ifasi ya Djugu, (Ituri).
Ni amakuru yatangajwe aturuka mu nzego z’ibanze kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 9 Kanama 2024, kuri Radio Okapi ko ibirindiro by’aba barwanyi byarimbaguwe n’abasirikare baturutse mu gihugu cya Nepal bibumbiye muri MONUSCO.
Kuva ku ya 24 Gicurasi 2024, itsinda ry’abarwanyi ba CODECO n’abandi bakorana bitwaje intwaro, bari bateye ku bigo by’amashuri birimo n’iryo bubatsemo ibirindiro maze abanyeshuri bagera kuri 500 bahagarika amasomo.
Nyuma yo gushinga ibi birindiro byabo kandi bigaruriye ibyumba byose by’ishuri ndetse n’ibiro by’abayobozi.
Izi ngabo za MONUSCO, zafashe icyemezo cyo gusenya ibi birindiro nyuma y’uko zari zagiranye ibiganiro n’uyu mutwe kugirango abanyeshuri basubire ku ishuri muri Nzeri ariko biranga ihisemo kurimbagura ibyo birindiro.
CODECO, cyo kimwe n’indi mitwe nka ADF, Mai mai , igenda ishinga ibirindiro impande n’impande mu rwego rwo guhohotera abaturage abandi ikabica. Muri iyi ntara ya Ituri abasaga 500 barishwe mu gihe kitarenze amezi atatu.
Uyu mutwe w’ingabo witwa CODECO (Cooperative for the Development of Congo), uvuga ko urengera inyungu z’umutwe wa Lendu, mu bo umaze kwica cyane n’abaturage bo mu bwoko bw’Abahema.
Tanga igitekerezo