Imyenda ya caguwa ikomeje kwinjira, iturutse mu bihugu bituranye n�u Rwanda, hakoreshejwe amayeri akomeye nubwo bivugwa ko yaciwe mu gihugu kubera kuzamurirwa umusoro ukikuba. Mbere yo kugera ku masoko yo mu Rwanda, habamo ikibaba cya bamwe mu bagize inzego z�umutekano iz�ibanze zishyikira zikanakira ruswa. Uretse kuba birimo kunyereza imisoro binagira ingaruka ku isoko ry�imyenda ikorerwa mu Rwanda, izwi nka Made in Rwanda.
U Rwanda, nka kimwe mu bihugu bigize umuryango w�Afurika y�iburasirazuba (EAC), rwiyemeje guca caguwa y�imyenda n�inkweto biva mu bihugu by�amahanga. Ubu hashize imyaka itatu icyo cyemezo gifashwe, ariko na n�ubu iyi myenda ntiracika mu gihugu, ndetse usanga mu masoko atandukanye yo mu gihugu, iyi myenda n�inkweto bikigurishwa nk’ uko byari bisanzwe mbere ya 2016.
Mu iperereza ryigenga ryakozwe n�umunyamakuru wa bwiza, yasanze caguwa nyinshi zicururizwa mu masoko ya Kigali, Rubavu, Rusizi, Musanze n�ahandi, inyinshi zinyura ku mipaka ya Rubavu, Rusizi, Nyamasheke ndetse na Rusumo hakoreshejwe amayeri menshi arimo gukorana n’inzego z’umutekano, iz’ibanze ku mavu zo kurya ruswa no kunyereza imisoro kubinjiza iyi myenda.
Ugereranyije n�umusoro wari usanzwe kuri ibi bicuruzwa, ubu byatangiye gusoreshwa umusoro wikubye inshuro 25. Byumvikane ko igiciro cyari gishyizwe hejuru hagamijwe guca iyi myambaro, no guha agaciro ibikorerwa imbere mu gihugu. Bivuze ko izo ngamba zashyizweho zubahirijwe, iyo caguwa itapfa kugurwa n�uwari we wese. Gusa si ko byaje kugenda kuko kugeza ubu ntacyahindutse kinini. N�ubu nkibisanzwe ku masoko iracyagaragara ku bwinshi kandi idahenze nkuko abantu babitekerezaga, nyuma yo kuzamurirwa umusoro.
Ku mipaka ihuza u Rwanda n�ibihugu bihana imbibi, inzego z�umutekano, n�abakozi b�Ikigo cy�igihugu gishinzwe imisoro n�amahoro, baba bakurikirana hafi ibyinjira n�ibisohoka. Bareba buri wese ufite ikintu yambukana agikuye mu kindi gihugu, cyaba igikapu, isakoshi n�ibindi. Baraguhagarika, bakabirebamo ku buryo rimwe na rimwe hari ibyo utemererwa kwambutsa, yaba umwenda, urukweto, amata cyangwa ibitenge. Hari igihe ubizanye asabwa kubisorera. Aha ushobora kwibaza uti "ese iyo caguwa yo ica he?" Cyane ko hari n�ababizana bakabyakwa bakabwirwa ko bitemewe mu gihugu.
Abitwa abacoracora ni bakorana n�abashinzwe umutekano bagakusanya ruswa ituma bambutsa magendo
Amwe mu mayeri akoreshwa mu karere ka Rubavu, ni ay�abantu bitwa Abacoracora ngo bazobereye mu kwambutsa imyambaro n�inkweto. Bamwe mu bambutsa imyenda ku mupaka wa Rubavu, banakora ubucuruzi bwa magendu ari na bo bageza amabaro ya caguwa mu Rwanda, bavuga ko bafite inzira nyinshi babinyuzamo, akenshi baba bumvikanyeho n�inzego z�umutekano zirinze inkike z�igihugu ahantu hatandukanye. Bavuga ko babaha amafaranga afatika (ruswa), ku buryo ku ibaro imwe haba hatangwa amafaranga ari hagati y�ibihumbi 20 na 30.
Amabaro ya caguwa ngo yambutswa umupaka hagati ya saa sita n�igice za n�ijoro na saa munani n�igice za n�ijoro n�abakora ubu bucuruzi mu karere ka Rubavu bitwa Abacoracora. Aba ngo baba bafite intwaro gakondo, ku buryo ubitambitse uwari we wese, atari uwo bumvikanye, bahangana na we bakaba banamuhitana. Abacoracora ni bo bakura amabaro mu mujyi wa Goma bakayageza i Rubavu, ari na ho hari amazu abikwamo aya mabaro, mu gihe cy�iminsi ibiri. Nyamara ibi bicuruzwa ntabwo aba ari ibyabo bwite, bo ni abakozi babimazemo igihe kirekire kandi birabatunze nk�uko babivuga.
Ku mupaka wa �Petite Barri�re� caguwa ihanyura ku manywa y�ihangu inzego zose zireba.
Muri abo bacoracora, harimo igice kimwe cy�abatunzwe no kwambutsa umuguru w�inkweto umwe umwe n�imyenda babyambaye, ku buryo ku munsi, hari ushobora kwambutsa imiguru y�inkweto irenga 20, naho imyenda ngo umuntu yambutsa hagati ya 20 na 25. Iyo bamaze kuyambutsa, hari abantu bakodesheje inzu zibikwamo iyo mari abo bacoracora baba bazanye. Umuguru w�inkweto wambukijwe, umucoracora awubonaho hagati y�amafaranga 200Frw na 300Frw.
Akingeneye Devotha (izina ryahinduwe) ni umwe mu bacoracora. Mu kiganiro yagiranye n�umunyamakuru yemeje ko ubu buryo bakoresha buzwi n�abapolisi bakorera ku mupaka, ku buryo utazwi ngo bitamuhira! Ngo hari n�igihe abashinzwe umutekano baba bafite abakomisiyoneri babibafashamo, kugeza mu gukusanya amafaranga y�abambukije izi caguwa. Yagize ati �ubu buryo dukoresha, tubuziranyeho n�abapolisi bakorera ku mupaka. Iyo umuntu yambukije umuguru umwe w�inkweto umupolisi aba afiteho amafaranga 500F, mu gihe ku mwenda aba ari 300F, yose akaza kuyahabwa ku mugoroba akazi karangiye, cyangwa se akaba afite umukomisiyoneri uyamukusanyiriza.�
Mu gushaka kumenya koko ko ibi bishoboka, umunyamakuru yavuganye n�umwe mu bashinzwe umutekano ukorera ku mbibi z�igihugu mu karere ka Rubavu. Umunyamakuru amusabye ko bakorana ubucuruzi bw�imyenda ya caguwa yamubwiye ko ari nta kibazo, ahubwo yazapanga akareba uburyo bakorana buri munsi, mu gihe yaba afite imari yo kwambutsa. Cyakora akavuga ko ari kubikora mu ibanga rikomeye kuko iyo abayobozi babo babafashe babafunga bakajyanwa ahitwa ku Murindi.
Abagore batwite bavugwaho uruhare mu kwambutsa magendo
Abagore batwite ni abambere mu kwinjiza imyenda ya caguwa yiswe iyo kwitegura kubyara. Nyiramatabaro Godereva (ryahinduwe) avuga ko hari abakora ubucuruzi bwa caguwa batwite, bitwaje ko bagiye kugura imyenda y�impinja. Avuga ko aba bagore batwite ari aba mbere mu kwinjiza imyenda ya caguwa yitwa iyo kwitegura kubyara. Aba bagore bahinduranya imipaka kugira ngo batambutse imyenda myinshi, kandi bakanyura ku mipaka mu buryo bwemewe n�amategeko.
Aba bagore batwite bakunda gukoreshwa na bagenzi babo bakabaha amafaranga bakabambukiriza imari iva hakurya. Uyu Godereva agira ati �Hari abakora ubucuruzi bwa caguwa batwite bitwaje ko bitegura kubyara, bagiye kugura imyenda y�impinja. Bahinduranya imipaka kugira ngo batambutse imyenda myinshi, kandi bakanyura ku mipaka mu buryo bwemewe�. Ngo baba bishyuwe amafaranga n�abagore bagenzi babo cyangwa abandi bantu. Akomeza agira ati �nanjye ndabikora. Ni bo bamfasha, kuko mushobora gukorana, nk�ibaro akaba yayikwambukiriza ku mipaka yose ikikije akarere ka Rubavu.�
Mu karere ka Rubavu, ahantu hazwi ko hacishwa magendu irimo iyi myenda ya caguwa ni ahitwa muri R.C.D, ni mu kagari ka Bugoyi, n�akagari ka Mbugangari mu mudugudu wa Karundo mu murenge wa Gisenyi; mu murenge wa Rubavu ni utugari dukora ku mupaka cyane mu kagari ka Byahi, Rukoko; Cyanzarwe ni ahitwa Mu kibaya. Akenshi ngo aba bacoracora bararaswa, ariko ngo baraswa ahanini iyo baba bahinduye abasirikari mu buryo butunguranye, bo ntibabimenye.
Nyirinkindi Benjamin (ryahinduwe) atuye mu karere ka Rubavu, na we avuga ko iyo bakuye imari i Goma bayigejeje mu karere ka Rubavu, hari abandi babikomezanya bikagera aho bigomba kujya mu turere twose tw�igihugu. Ngo hakoreshwa uburyo butandukanye burimo imodoka, moto, amagare ndetse n�abanyamaguru. Yagize ati� iyo dukuye imari i Goma tukabona twambutse amahoro, tugeze mu karere ka Rubavu, akazi kacu kaba karangiriye aho. Kuko tuhasanga abandi baba bagomba kubigeza mu duce dutandukanye tw�igihugu babijyana mu ma modoka atandukanye, kuri za moto, ndetse n�amagare n�amaguru.�
Bavuga ko bimwe bica muri kaburimbo ariko ku buhanga bukomeye, kuko hari n�ababa bafite imodoka zirenze imwe, ku buryo hari ijya imbere ishakisha amakuru, izikoreye imizigo zikaza inyuma, ku buryo baba bavugana aho basanze ikibazo, nka bariyeri y�ikigo cy�imisoro n�amahoro (RRA) cyangwa abapolisi. Igihe habaye ikibazo ngo bashakisha inzira z�igitaka imodoka yanyuramo kugira ngo barenge izo bariyeri.
Imikorere mi na ruswa bihabwa bamwe mu nzego z�ibanze
Abari mu nzego z�ibanze n�abahozemo, abashinzwe umutekano ku nkengero z�imipaka n�ikiyaga cya Kivu, bavugwa mu bari inyuma y�ubucuruzi bwa magendo bwambuka bunyura Rusizi na Nyamasheke buva Bukavu.
Umurenge wa Mururu, muri Rusizi, uvugwamo cyane ubucuruzi bwa magendu. Umwe mu bigeze gukora igihe kirekire ubu bucuruzi wo muri uwo murenge, wabikoraga ari no mu nzego z�ubuyobozi mu rwego rw�akagari, yabwiye umunyamakuru uko caguwa za magendu zinjira cyane zikagera no mu isoko rikuru rya Kamembe.
Uriya wahoze ari �umuyobozi� agira ati�� birakorwa cyane rwose! Nk�aha muri Mururu, bikorwa mu tugari twa Tara mu mudugudu wa Ryabadogo, Kagarama mu mudugudu wa Cyete, na Gahinga mu mudugudu wa Birogo�. Ngo baba bazindutse bakabanza kuvunjishiriza mu isoko rya Karangiro, bakajyana amafaranga y�amanyekongo. Asobanura kandi ko �n�abaciye mu nzira zemewe zo ku mipaka baba bafite abana bari bubambukirize ibintu. Ni bizinesi zikorwa buri munsi rwose.��
Asobanura ko kugira ngo bizagere mu isoko rya Kamembe ngo byoroha cyane kuko bashobora kubitwara mu bikapu mu buryo busanzwe bikagera mu isoko. Abandi ngo baba babibunza mu mujyi, abandi babirambitse hafi y�imihanda bacuruza. Nk�inkweto usanga zicuruzwa cyane cyane mu mujyi wa Rusizi guhera nka saa mbiri z�ijoro, kandi no mu isoko mu mujyi wa Rusizi ziba zirimo cyane kandi zidasoze, kuko iyo byamaze kugera mu isoko ntibiba bigisoze cyangwa ngo bapfe kubyirukaho. Agira ati �ababibunza na bo baba bacungana n�ababibaka, bagira umwaku bakabitwara, bagira amahirwe bakagurisha.��
Ku bijyanwa i Kigali n�ahandi, na byo ngo bigenda mu buryo bwinshi. Ngo hari ababishyira mu mifuka bakarenzaho ifu y�imyumbati cyangwa imyumbati ubwayo ababigenzura ntibarabukwe. Byaba ari magendu y�ibitenge bamwe bakagenda babyambaye, n�andi mayeri menshi. Amabaro yo ngo hari igihe batereta abashoferi baba bavanye sima kuri CIMERWA, bakayabashyiriramo bakarenzaho sima kugeza bigeze iyo bijya.
Yemeza ko, kuba bamwe mu bayobozi b�imidugudu, ba Gitifu b�utugari na bamwe mu nkeragutabara, bakora ubwo bucuruzi mu buryo bumwe cyangwa ubundi, kuri we abona gucika bitoroshye. Akomeza avuga ko hari inzira zitemewe mu mirenge yose ikora ku mupaka wa Kongo, cyane cyane aha mu murenge wa Mururu, zegereye ikiyaga cya Kivu. Nyamara akenshi zimwe muri zo ngo ziba zicunzwe n�abashinzwe umutekano, bacunga abambutsa abahanyuza ibintu byagombye guca mu nzira zemewe n�amategeko. Iyo abakora ubu bucuruzi bamenyeranye na bo, ngo babaha amafaranga (ruswa) nk�ibihumbi 2 kugera kuri 5, bakareka bakambuka.
Aha kandi bambuka bakoresheje ubwato, ahanini ngo buba ari ubw�Abanyarwanda baturiye iyo mipaka. Bumwe ngo bukaba bwarashyizwemo n�abahoze ari abakonseye kera cyangwa ba Mudugudu n�aba Gitifu b�utugari b�ubu cyangwa abacyuye igihe. Ariko ibi ngo bikorwa mu ibanga, ku buryo ayo mato ngo abayatwara ari Abanyekongo ku buryo utamenya ko ayo mato ari ay�Abanyarwanda. Ikindi ngo n�umuyobozi udafitemo ubwato, umuturage ubufite hari amafaranga aba agomba kumuha mu ibanga kugira ngo bukomeze bukore.
Kuzana caguwa cyangwa indi magendu muri Kongo yambutse ahabwa akajeto �� Jeton�� n�abo bita abaduwane, kabemerera kujya muri Kongo. Izo caguwa na magendu zindi, ngo babikura ku masoko ya Kadutu, Nyawera, Mashinji, Kopera n�ahandi i Bukavu. Ngo hari abana bita�� Avions mayi-Indege zo mu mazi-��, baba bariyo, bahabwa amafaranga bakayishyira mu mifuka, bakayifungira mu mashashi, maze abo bana bakayogana Kivu bakayigeza hakuno mu Rwanda. Aha ngo haba hari abandi bana bari mu Rwanda, bagahita bayicamo imirwi bakayizamukana mu ngo za banyirayo cyangwa mu za ba Mudugudu, bitewe n�imikoranire iba ihari uwo munsi. Ibindi ngo binyura muri ayo mato, abo bana barabigabagabana bakabijyana muri ayo mazu ya ba nyira byo.
Uwitwa Munyawera (ryahinduwe) asobanura ko imisoro iba ari myinshi cyane ku buryo batayibona, bagahitamo kuzicisha muri izi nzira zitemewe ariko bigatizwa umurindi cyane n�abayobozi b�inzego z�ibanze. Kuri we, abo bayobozi babifitemo uruhare rukomeye cyane kuko ngo �babishatse ubu bucuruzi bwacika, ariko inyungu bwite baba babufitemo ntizatuma babuca�.
Mu isoko rya Kamembe hacururizwa ibyambutse mu buryo butemewe
Mugema (ryahinduwe) ni umwe mu bacururiza caguwa mu isoko rya Kamembe. Yemereye umunyamakuru ko acuruza caguwa kandi ko batazisorera. Icyo basorera ngo ni ibibanza bazicururizaho nk�uko bisanzwe. Avuga ko caguwa zigera mu isoko mu nzira zinyuranye, bamwe mu bacuruzi bakazivanga n�ibindi bacuruza biba byasoze, ku buryo n�ababishinzwe (RRA) iyo baje kubirebamo badashobora gusobanukirwa.
Inzira ya Rusumo
Imyenda ya caguwa yambukirizwa ku Rusumo, igurirwa mu isoko rya Kaliako, Tanzania, ku Nyanja y�Abahindi. Aha ngo ni ho ushaka kurangura mu buryo budahenze ashobora kugurira cyangwa kurangurira imyenda n�inkweto bya Caguwa.
Muhayimana Peter (ryahinduwe) akura imyenda muri iri soko ayizana muri Kigali, nko mu isoko rya Gisozi ndetse no mu maduka amwe yo mu mujyi wa Kigali acuruza iyi myenda. Yabwiye umunyamakuru ko iyo agiye kuzana iyi myenda byibura bimusaba icyumweru kugira ngo abe agarutse. Agira ati �binsaba icyumweru cyose kujya Kaliako muri Tanzania no kugaruka. Iyo maze kurangura ibaro nziza, imyenda nyifunga mu mifuka no mu bikapu, hanyuma ngashaka ushobora kubizana akabingereza mu Rwanda.�
Yakomeje avuga ko iyo yamaze kubona imari ashaka nk�umushoferi w�ikamyo baziranye neza ku mikorere, maze imyenda bakayishyira hagati y�intebe ngo kuko abasaka badapfa kuhagera. Kandi ngo �hari n�igihe uba uziranye n�abo ku mupaka mukabipanga ku buryo umuha akantu ibintu byawe ntibabirebamo.�
Caguwa muri Kigali
Umwe mu bacurizi bacuruza imyenda ya caguwa mu mugi wa Kigali, mu karere ka Nyarugenge, ku Kimisagara witwa Kamabano (izina ryahinduwe), yabwiye umunyamakuru ko na bo batazi uko imyenda yinjira kugera igeze mu isoko. Gusa ngo babwirwa ko ica mu nzira zikomeye zirimo no gukwepana na Police na RRA. Avuga nibura mu cyumweru, iyo imari yabonetse, mu isoko hinjira amabaro ya caguwa nka 70; gusa ngo biterwa n�ibihe, kuko hari nk�igihe gishira ntayo babonye, bakabwirwa ko yabuze cyangwa yafatiwe mu nzira.
Agira ati �sinakubwira ngo hinjira iyi, kuko biterwa n�ibihe. Nk�ubu hashobora kwinjira amabaro 70 mu cyumweru, ariko hari igihe tubwirwa ko imari bayibuze. Byose biterwa n�ibihe, kuko n�ukwezi kwashira nta mari, ariko hari n�igihe iba nyinshi.�
Ludoviko, na we ucuruza imyenda yinjira mu buryo bwa magendu, avuga ko kuri ubu ibaro y�imipira y�amaboko maremare y�abagore ihagaze ibihumbi 150, amatiriningi ibaro igura ibihumbi 450, imyenda y�abagore irimo amajipo y�abagore n�amakanzu, naho ibaro yitwa gagasi igura muri 600 kuzamura bitewe ni ibihe. Akomeza avuga ko urebye ibiciro by�imyenda ya caguwa bizamurwa bitewe n�uko imali iboneka cyangwa itaboneka, ariko akavuga ko ukurikije uko imyenda yaguraga hari ikiyongereyeho kuko hari nk�ibaro yagurwaga ibihumbi 70 none ubu iri mu 150 kuzamura. Birasa nkaho byikubye kabiri ugereranyije.
Uyu mucuruzi avuga ko �mu by�ukuri n�ubwo caguwa yaciwe, nta kintu kinini cyahindutseho. Cyakora nk�ibiciro byikubye kabiri ahandi hiyongeraho make cyangwa bikikuba gatatu, gusa ntibitubuza kuyicuruza�. Ngo iyo imali yageze mu isoko, nta kindi kiba gisigaye. Gusa abayizana urebye ni bo bagorwa no kuyizana ngo kuko hari n�igihe hashira icyumweru bavuga ko iri mu nzira, barabuze uko bayambutsa. Abaganiriye n�umunyamakuru bose bemeza ko imari bayinjiza mu buryo bukomeye, kuko benshi ntibaryama.
Ngo baba bafite umuntu ubacungira uko ikibuga kimeze, bakavugana n�abazamu bo ku masoko baba bari bubyinjizemo, aho usanga bose bakunze kwinjiza iyi myenda mu saha ya saa munani z�ijoro cyangwa saa cyenda z’igicuku.
Ludoviko agira ati �nta kuryama! Imyenda, inkweto byinjira saa munani cyangwa saa cyenda z�ijoro, ubundi tuvugana n�abarinda isoko tukabaha akantu. Hano ni i Kigali, urumva twabaho gute, bo babaho gute?�
Hambere n�ubu, nta tandukaniro rigaragara ku myenda ya caguwa
Uretse mu mujyi wa Kigali, ni ho caguwa isa nk�ihenze, aho nk�umupira wo kwambara imbere ugura hagati ya 3000 na 5000, mu gihe Rubavu cyangwa Rusizi ushobora kuwugura 1500 cyangwa 2000. Ariko na none abayicuruza bavuga ko ubu haje caguwa y�amoko menshi, harimo igura make n�igura menshi.
Urugero : Inkweto, hari izigura kuva ku mafaranga 2000 kuzamura, naho imyenda ni ukuva ku mafaranga 1500 kuzamura, mu gihe kera n�ubundi ibiciro bitajyaga munsi y�ibiriho ubu, kandi byitwa ko caguwa yazamuriwe umusoro hagamijwe kuyica mu gihugu. Aha ni ho uhera wibaza itandukaniro rya mbere ya 2016 na 2019 icyaba cyarahindutse. Ibi ni mu gihe ibicuruzwa byo kwambarwa bikorerwa mu Rwanda, icya make ari 5000.
Magendu ya caguwa ihombya abacuruzi ba �Made in Rwanda� n’igihugu
Abacuruza imyenda ikorerwa mu Rwanda (made in Rwanda) bavuga ko ari ikibazo gikomeye kubera ko bibatera igihombo. Bavuga ko ubucuruzi bwa caguwa bubahombya cyane, kuko bo baba basoze, izi caguwa zo zitasoze. Bo ngo bakorera ahantu haba hazwi, caguwa zo bakagenda bazibunza batishyuye.
Mu isoko na bwo made in Rwanda abayicuruza bakahatinyira ko haba hahenze kandi ubushobozi bwo kuhishyura ari buke, mu gihe byorohera abahacururiza caguwa batasoze. Bagasaba ko ibi byose byakwiganwa ubushishozi, hagashakwa umuti udakoma mu nkokora made in Rwanda. Naho ubundi ngo ikibazo kiracyari ingorabahizi, ndetse gikomeje gutuma barushaho gucika intege, kuko ibi byose bibatera igihombo ubwabo bidasize n’igihugu cyagakwiye kuba kibona imisoro kubyinjira.
Abashinzwe kurwanya magendu baremera ko iya caguwa ihari
Ku mupaka wa Rusizi, Gasamaza C�lestin, umukozi w�ikigo cy�igihugu cy�imisoro n�amahoro (RRA) mu karere ka Rusizi ushinzwe ibyinjira n�ibisohoka ku mipaka, avuga ko adafite imibare ya caguwa zinjira mu buryo bwemewe n�amategeko, ariko ko ku mipaka ya Rusizi caguwa zitahasoresherezwa, ko bikorerwa i Kigali, i Gikondo-MAGERWA, ko abagaragara mu mujyi wa Rusizi ari abacuruza magendu kandi bagerageza kubafata.
Agira ati �zirakorwa cyane! Turanabafata kuko usanga dufite byinshi tuba twafashe, bimwe bikazagera igihe bigatezwa cyamunara�. Asobanura ko, nubwo bigoye guhashya burundu ubu bucuruzi bwa magendu, ngo �byaragabanutse cyane aho dutangiye kubuhagurukira, kuko dukorana n�abapolisi bashinzwe kubirwanya��.
Abafatanywe caguwa za magendu ngo nta mande bacibwa ngo bazisubizwe kuko ziba zinjiye mu buryo butemewe n�amategeko, ngo hari igihe zitezwa cyamunara cyangwa zikagurishwa nk�uko amategeko abiteganya nk�uko nanone bivugwa na Gasamaza C�lestin.
Abayobozi b�amasoko atandukanye twakoreyemo iyi nkuru babajijwe n�umunyamakuru ingano ya caguwa icuruzwa mu masoko atandukanye bavuga ko batabimenya neza usibye Kimisagara bavuga ko hinjira nibura 70 mu cyumweru , abandi bakavuga ko babona icuruzwa nta kindi, gusa ikizwi nuko nabo badafite uburenganzira bwo kuyica mu isoko cyangwa kuyihagarika, kuko ubwo bubasha bufitwe n�ikigo gishinzwe imisoro n�amahoro cyonyine.
Biragoye kubona umuti w�ikibazo cya magendu ya caguwa
Yaba Rusizi cyangwa Rubavu n�ahandi umunyamakuru yagiye, bamwe mu baturage n�abacuruzi bavuga ko guca caguwa zicuruzwa mu buryo butemewe n�amategeko bikigoye cyane.
Kuba hari bamwe mu nzego z’ubuyobozi bagira uruhare mu kuyambutsa ni ikibazo no kuba ari wo mwenda uhendutse. Munyawera (ryahinduwe) avuga ko gucika kwa magendu i Rusizi bisa n�ibidashoboka kuko abenshi bisa n�aho ari bwo buzima bwabo. Yemeza ko Caguwa bayishimira ngo kubera ko iba ikomeye kandi ihendutse kuruta �Made in Rwanda��, ikaba ari yo mpamvu igurwa cyane.
Gukumira iyo magendu mu gihe u Rwanda rukikijwe n�ibihugu byemerewe gucururizamo caguwa biragoye. Kuko mu gihe hari urujya n�uruza rw�abaturage, abaturiye imipaka ntibazabura kwinjirana iyo myambaro. Byagiye bigaragara akenshi ko abo baturage cyane cyane abagore bambuka bambaye imyenda myinshi imbere, bagera hakuno bakiyambura, mu gihe ku mupaka utamwambika ubusa umukuraho imyenda y�imbere. Iyo yambutse inshuro nyinshi murumva ko imyambaro na yo aba agejeje mu gihugu iba ibaye myinshi.
Umuti w’iki kibazo ni ukwirinda ruswa
Abaganiriye n’umunyamakuru bavuga ko igihe inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano bashyira hamwe mu kurwanya ruswa no kwirinda inda ndende ikibazo cy’abambutsa magendo n’ibitemewe mu gihugu byacika.
Ruswa n�ibindi byaha by�ubusahuzi ni bimwe mu bikomeye bihombya umugabane w�Afurika nk�uko raporo Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB yabigaragaje mu 2015. Iyi raporo ivuga ko uyu mugabane uhomba miliyari 148 z�amadolari y�Amerika, aya yose ajya guhishwa mu bihugu by�amahanga no hanze y�Afurika.
Urwego rw�Umuvunyi rwagiye rutangaza kenshi ko abakora ibyaha bya ruswa, ahanini bagira ubufatanye buri mu ibanga rikomeye mu guhisha ibimenyetso, rwagiye kandi rugira uruhare runini mu kwigisha abaturage mu gutanga amakuru no kugaragaza aho iki cyaha kigraragara, kuba hari bamwe mu nzego z’ubuyobozi bijanditse muri byo bituma kubona amakuru ya ruswa bisaba imbaraga nyinshi z�uburyo bwose, rimwe na rimwe amakuru akamenyekana ibimenyetso byamaze gusibangana. Ibi byiyongeraho ko hari abantu bagifite umuco mubi wo gushyigikirana no guhishirana.
Ibi bigaragaza ko hakiri urugamba mu guhangana n�ibyaha bya ruswa, inzego zibishinzwe nk�iz�ubutabera aho urwego rw;umuvunyi rusaba izi nzego guhora ziri maso. N�ubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe nziza mu guhashya ruswa nk�uko bigaragara muri izi raporo, ibyaha bya ruswa byagabanyutse kuva mu 2017 kugeza mu mwaka w�2019. Mu 2017 yari ku kigero cya 3.28%, mu 2018 yari iri kuri 2.08% mu gihe mu mwaka turimo wa 2019 iri kuri 2%.
Muri Raporo y�Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n�Akarengane, Ishami ry� u Rwanda (TI-Rwanda) yo kuwa 3 Ukuboza 2019 yiswe �Rwanda Bribery Index� yashyize inzego z�ibanze mu kurya ruswa ku kigero cya 5.50%. Uru rwego bizwi ko ari rwo ruhura n�abaturage kenshi. Iki gipimo cya ruswa kirerekana ko hari abacyumva ngo �Umushumba akama izo aragiye� cyangwa bakitwaza imyanya bariho mu gukora ibyaha birimo gushyigikira cyangwa kurya ruswa no kunyereza imisoro.
Urwego rw�Igihugu rw�Ubugenzacyaha (RIB) kuri iyi ngingo ya ruswa, byagaragajwe ko yiyongereye. Mbere y�uko Ubugenzacyaha buva muri Polisi ruswa yari muri 6.8%, nyuma yo kugirwa Urwego rw�Ubugenzacyaha (RIB), uyu mwaka ruswa yarazamutse igera kuri 8%.
Nkuko byagaragaye muri iyi nkuru, uruhare rw’ inzego zibanze na zimwe mu nzego z’umutekano mu kugira uruhare mu kwambutsa magendo ku mpamvu zo kwakira ruswa no kunyereza imisoro, igihe zaba zifatanyije mu kurwanya ruswa zambukiranya imipaka yashobora gucika ndetse bikagira uruhare mu gutuma ibikorwa bikorerwa mu Rwanda bishobora gutanga akazi mu byiciro bitandukanye mu gihugu no kuzamuka ku imisoro yinjira.
1 Ibitekerezo
SEKANABO Emmy Kuwa 19/12/19
Guca caguwa mbona ari umwe mu myanzuro yafashwe hadakozwe ubushishozi
Subiza ⇾Cyakora wowe wakoze iyi nkuru witeranije na benshi kko umennye amwe mumabanga ikibabaje kdi nawe ukoze iyi nkuru wambaye caguwa
Tanga igitekerezo