
Umunyapolitiki Julius Malema uzwiho guhirimbanira uburenganzira bw’abirabura muri Afurika y’Epfo, akaba n’umuyobozi w’ishyaka EFF (Economic Freedom Fighters) riharanira ubwigenge mu bukungu, yatangaje ko yagiye muri Kenya gutesha agaciro ibyo Umwami w’u Bwongereza, Charles III, aherutse kuhakorera ubwo yahagiriraga uruzinduko.
Uyu mwami yageze muri Kenya mu cyumweru gishize, ari kumwe n’Uwmwamikazi Camilla. Bahuye n’abashoramari bo muri iki gihugu, urubyiruko n’abanyamadini, basura ingoro ndangamateka ndetse na Pariki.
Kuri iyi ngoro igaragaza amateka y’ubukoloni ya Kenya, Charles III yashyize indabo aharuhukiye imibiri y’abarwanyi ba Mau Mau barwanye urugamba rwo kurwanya abakoloni b’Abongereza kugeza mu Kuboza 1963 ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge.
Mu gihe cy’umusangiro wayobowe na Perezida William Ruto, Charles III yavuze ko ababajwe n’agahinda Abanyakenya batewe n’amateka. Ati: “Ibikorwa bibi by’ahahise ni impamvu y’agahinda gakomeye no kwicuza. Habaye ibikorwa by’urugomo bitagira ishingiro byakorewe Abanyakenya ubwo batangizaga urugamba rubabaje ruharanira ubwigenge n’ubusugire. Kubera iyo mpamvu, nta rwitwazo rwabaho.”
Charles III yavuze aya magambo mu gihe Komisiyo ya Kenya ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu yari yasabye ko asaba imbabazi mu buryo bweruye, kandi akemera ko ubwami bw’u Bwongereza buzaha indishyi abagizweho ingaruka n’urugomo Abongereza bakoreye Abanyakenya muri uru rugamba.
Malema mu ijoro ryo kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2023, ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta, yatangaje ko u Bwongereza buzi amabi bwakoreye Abanyakenya, bityo ko butakabaye bukandagiza ikirenge muri Kenya mu gihe butarabaha indishyi.
Yagize ati: “U Bwongereza buzi ibyo bwakoreye Abanyakenya. Ntabwo bwakabaye bukandagiza ikirenge hano, keretse mu gihe bwatanga indishyi kuko ni bwo buryo kandi ni zo mbabazi twakwemera gutanga. Ntabwo ntekereza ko uru ruzinduko [rwa Charles III] rufite icyo rufasha mu iterambere rya Kenya n’umugabane wose, keretse mu gibe bakwemera gutanga amatiliyari y’Amapawundi yo komora no kuvura ibikomere bikomeye by’Abanyakenya.”
Malema yavuze ko niba Charles III yarasize muri Kenya ubutumwa bw’ubukoloni, yagiyeyo ngo abuteshe agaciro. Ati: “Niba yarasize hano ubutumwa bw’ubukoloni na mpatsibihugu, turi hano kugira ngo duteze agaciro ibyo yakoreye mu ruzinduko.”
Mu gihe cy’urugamba rwa Mau Mau rwamaze imyaka 8 (1952-1960), habaruwe Abanyakenya bagera ku bihumbi 90 bishwe, abanda bagera ku bihumbi 160 barafungwa.
Tanga igitekerezo