
Mali, Burkina Faso na Niger biyobowe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi byagiranye amasezerano y’ubufatanye bwahawe izina rya Liptako-Gourma yo gutabarana mu gihe haba hari igihugu kimwe muri byo cyaterwa.
Aya masezerano yashyizwemo umukono kuri uyu wa 16 Nzeri 2023, akaba avugwamo kandi ubufatanye mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bihungabanya umutekano w’akarere ka Sahel.
Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Colonel Assimi Goïta, yemeje isinywa ry’aya masezerano, agira ati: “Uyu munsi nasinye amasezerano ya Liptako-Gourma n’Umukuru wa Burkina Faso n’uwa Niger atangiza ubufatanye bwa Leta za Sahel, agamije gushyiraho uburinzi buhuriweho n’uburyo bwo gufashanya.”
Igika kimwe kiri muri aya masezerano Al Jazeera ivuga ko yabonye kiragira kiti: “Igitero ku busugire no ku butaka ku ruhande cyangwa impande zirenze rumwe zasinye ku masezerano kizafatwa nk’ubushotoranyi ku mpande zose.”
Minisitiri w’ingabo wa Mali, Abdoulaye Diop, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yasobanuye ko ubu bufatanye butazagarukira mu gisirikare gusa, ahubwo ko buzabaho no mu rwego rw’ubukungu.
Aya masezerano ashyizweho umukono mu gihe abasirikare ba Niger bahiritse ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum muri Nyakanga 2023 bakomeje gushyirwaho igitutu ngo bamusubizeho. Umuryango ECOWAS wo wari warateguje ko uzamusubizaho ukoresheje imbaraga z’igisirikare.
Tanga igitekerezo