Umurwa Mukuru wa Mali, Bamako wibasiwe n’igitero cy’iterabwoba kimwe cyangwa byinshi kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 17 Nzeri 2024 .
Amasasu yatangiye kumvikana mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri mu murwa mukuru wa Mali. Nibura inyubako imwe ya jandarumori yo muri Mali yibasiwe.
Igisasu cya mbere cyumvikanye ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo ku isaha yaho ku itariki ya 17 Nzeri 2024 mu murwa mukuru wa Mali.
Igitero kandi cyibasiye byibuze ishuri ry’abajandarume mu karere ka Faladié.
Abatangabuhamya bavuganye na RFI bavuga ko amasasu yamaze amasaha atatu.
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohotse rigaragaza ko "itsinda ry’abaterabwoba ryagerageje kwinjira" muri iyo nyubako.
Igisirikare cya Mali kijeje ko "Ibintu biri kugenzurwa," byerekana ko irimo gukora "ibikorwa byo gusukura" muri ako karere.
Abatangabuhamya bavuganye na RFI basobanura ko biboneye itabwa muri yombi byibuze ry’abantu batatu, bafashwe nk’abakekwaho icyaha.
Tanga igitekerezo