
Umukinnyi Christiano Ronaldo yemeye gufasha abasizwe iheruheru n’umutingito wibasiye abanye Marroc mu cyumweru gishize aho yatanze hoteli y’inyenyeri enye ngo abarokotse bayikoreshe.
Ni Hoteli ihenze izwi ku izina rya ‘Pestana CR7 Marrakesh Hotel’iherereye mu Mujyi wa Marrakesh.Ifite ibyumba birenga 170 kuyiraramo bikaba bitwara amapawundi 130 ‘£130’ ku ijoro rimwe.
Uyu mujyi uherereyemo iyi Hoteli wibasiwe n’umutingito washegeshe abawutuye utuma banatakaza ibyabo birimo amazu n’ubutaka, ndetse kugeza ubu babayeho mu buryo bw’ubufasha.
Ni muri ubwo buryo n’abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru muri iki gihugu biyemeje gutanga amaraso ngo bagoboke bamwe mu bagizweho n’ingaruka bayakeneye.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo