Imirwano ikomeye yabaye kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, itariki 17 Nzeri 2024 mu nkengero z’agace ka Kaniro, muri Teritwari ya Masisi, hagati ya FARDC na M23, aho bivugwa ko uyu mutwe wamaze gufata agace ka Lukopfu.
Ni imirwano bivugwa ko yatangiye saa munani z’urukerera, mu gihe M23 ivuga ko yatangiye saa sita n’igice, bituma abaturage benshi bata ibyabo abandi bahasiga ubuzima.
Umwe mu bagize sosiyete sivile wavuganye na Kivu Morning Post ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, yagize ati: " Kuva saa munani z’igitondo, imirwano hagati ya FARDC na M23 irakomeje hafi ya Kaniro. Inyeshyamba zafashe umujyi wa Lukopfu. Imirwano ikomereje hafi ya Kaniro."
Yongeyeho ko abaturage benshi bataye ibyabo kubera urusaku rw’imbunda nto n’iziremereye.
Ibi bije bishimangira ibyari byatangajwe n’Umuvugizi wa M23, Laurence Kanyuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho yagize ati "Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 17 Nzeri 2024, ahagana mu ma saa 12h30 z’ijoro, ibitero by’urugomo byakozwe n’ingabo zishyize hamwe z’ubutegetsi bwa Kinshasa byibasiye uturere dutuwe cyane i Lukopfu, Gisuma, Bufaransa na Zunguruka".
Tanga igitekerezo