Departement ya leta muri Mayotte yitabaje ubutabera isaba kwirukana abimukira barimo Abanyarwanda bashinze inkambi mu kibuga cya Stade Cavani. Kugira ngo ishyigikire icyifuzo cyayo, yasabye abaturage bahaturiye gutanga ibimenyetso byerekana imvururu iyi nkambi itera.
Kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 30 Ugushyingo, perezida w’inama y’iyi department, Ben Issa Ousseni, yamaganye ibi agira ati: "Uyu munsi dufite umutungo tudashobora gukoresha kubera abimukira bahatuye." Yongeyeho ko yatanze ubusabe bwo kwirukana muri iyo nkambi abimukira bituje mu kibuga cya stade Cavani.
Nk’uko iyi nkuru dukesha Franceinfo ivuga, ngo muri aya mezi abiri ashize abantu basaga 60 basaba ubuhungiro bituje muri iyi stade barimo abavuye mu Rwanda, Somalia na Congo.
Kugira ngo ishyigikire icyifuzo cyayo, departement igomba kwereka inkiko ko iyi nkambi iteza imvururu. Abaturage bayituriye basabwe gutanga ibimenyetso, urugero niba barabona umwanda uterwa n’iyi nkambi cyangwa ibibazo biterwa n’umwotsi uva mashyiga yabo. Niba hari umuntu warwariye aho, yasabwe kohereza departement ibaruwa ya muganga we.
Inama ya departement kandi irasaba ubufasha Shampiyona y’umupira w’amaguru na komite olempike na siporo yo mu karere, nubwo, kugeza ubu, imikino yo mu karere ka 1 n’imyitozo bikomeje kuri stade nta kibazo.
Perefegitura ku ruhande rwayo, ivuga ko idashobora kwirukana aba bantu hatabanje kuboneka aho bakimurirwa. Inzira isaba kubahiriza igihe ntarengwa cy’amezi menshi. Gusa igihe gito gishoboka ni ukubuza abandi bimukira gutura hamwe n’iperereza rikomeye.
Polisi ishobora gukurikizaho kwirukana mu gihe haba hatarashira amasaha 48 umuntu yamaze gutura aho hantu. Muri urwo rwego, amacumbi asaga 10 yahise anasenywa n’abashinzwe umutekano kuwa Gatatu, itariki ya 22 Ugushyingo.
Mayotte ni ikirwa kiri mu Nyanja y’u Buhinde hagati ya Madagascar n’inkombe za Mozambike. Ni departement n’akarere k’u Bufaransa gatuwe n’abaturage basaga gato 300,000 kuri kilometerokare 374.
Tanga igitekerezo