Imyaka ibiri irashize abikorera bo mu karere ka Rubavu bagiriye urugendo shuri mu turere twa Musanze, Kayonza na Nyagatare, rwari rugamije kwigiranaho barangamiye guhindura isura y’akarere, ari nako basobanurirwa u Rwanda babona uyu munsi aho rwavuye.
Ni urugendo shuri rwabaye hagati ya tariki 17-19 Nyakanga 2022, rwasorejwe mu karere ka Kayonza, maze abari barwitabiriye bahabwa impanuro na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome wari imboni y’akarere ka Rubavu, maze inararibonye Gen. (Rtd) James Kabarebe wari Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano arushyiraho umusozo.
Mu duce tuzingatiye amateka aba bikorera basuye harimo Umupaka wa Kagitumba, n’agasantimetero k’ubutaka (Gikoba) gaherereyemo indaki ya Nyakubwahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame bizingatiye amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu.
Mu mpanuro bahawe bakanguriwe gukorera hamwe bazirikana ko Igihugu cyabahaye umutekano n’ibikorwa remezo, basabwa gukora ubucuruzi ndetse bakavugurura umujyi w’akarere ka Rubavu batizigamye.
Izi mpanuro zahawe abikorera bo mu karere ka Rubavu, zakebuye bamwe muri bo bari bamaze iminsi bahanze amaso umujyi wa Goma ariho bari kujya kuzamura imiturirwa.
Nyuma y’impanuro bahawe, barakataje mu kuvugurura umujyi wa Rubavu.
Mabete Niyonsaba Dieudone, Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu mu kiganiro yahaye BWIZA yahamije ko impanuro bahawe zitasigaye i Kayonza, kuko bakataje mu guhindura isura y’akarere.
Ati:"Impanuro twahawe ntizasigaye aho twaziherewe kuko iyo urebye uruhare rwa komite twashyizeho yo kuvugurura umujyi ubona impinduka zigaragaza, kandi ni urugendo tugikomeje ku buryo mu myaka itatu iri imbere inyuma ya Kigali nta karere kazaba kaduhiga ku nyubako zijyanye n’igihe."
Akomeza avuga ko amarembo afunguye ku bifuza gushora imari muri aka karere, kuko gakungahaye ku mahirwe menshi yaba ku bukerarugendo bushingiye ku kiyaga cya Kivu, Ubuhinzi, ubworozi ndetse no ku mipaka bafite irenga itatu ihana imbibi na Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.
Iyo ugeze mu karere ka Rubavu ho mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda, ubona imiturirwa iri kuhazamuka umunsi ku munsi. Abenshi ntibamenye uko inkomoko yo kwiyongera kw’abashoramari bakomeje kuza gushora imari muri uyu mujyi, ariko amakuru BWIZA ifite nuko ari umusaruro wakomotse ku nama bagiriwe na Gen. (Rtd) James Kabarere wari Umujyanama wihariye wa Perezida wa Repubulika ndetse bakamwemerera ko bagiye gukora ibishoboka byose Rubavu bakayirimbisha.
Biragoye kubaza umunyarwanda agace ka mbere yifuza gusura mu buzima bwe mu gihugu cye, ngo ku rutonde haburemo Rubavu, kubera ibyiza nyaburanga bihabarizwa birangajwe imbere n’inkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere (NST1) 2017-2024, mbere y’uko itangira Leta yari yarimeje kwihutisha iterambere ry’ubukungu bakoresheje Miliyari 39,246 Frw, aho 59% yagombaga kuva mu isanduku ya Leta, 41% ikava mu ruhare rw’abikorera.
Uyu yari umwe mu mirongo migari ya Leta, kugira ngo abashoramari mu nzego zinyuranye bashore kandi babone inyungu, nubwo byagezweho ariko hari ibyakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 n’imitingito yatejwe n’iruka rya Nyiragongo mu turere duhana imbibe na DR Congo.
Amafoto: Koffito
Tanga igitekerezo