Umunyamategeko Me Mhayimana Isaïe yatsindiye Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda mu Rukiko rw’Ikirenga, mu rubanza rwasubirishwagamo ku mpamvu z’akarengane.
Uru rubanza rukomoka ku gihano yahawe n’umwanditsi w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Nkundimpaye Ismaël, cy’amande amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, amushinja kutaboneka mu nama nteguzarubanza, kandi ari we wahujwe na sisiteme, bityo ngo ibyo byari ugutinza urubanza.
Bivugwa ko igihano n’ibisobanuro byagiharekeje byababaje Me Mhayimana, yibaza uburyo umwanditsi w’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yaba ahabwa akazi "mu gihe atabasha gusoma itegeko ngo arisesengure" maze abone gufata icyemezo nk’icyo yafashe mu gihe atabifitiye ububasha.
Icyo gihe Me Mhayimana yavugaga ko umwanditsi w’urukiko adafite ububasha bwo kumuca amande, bityo ko ibyo yakoze bidakurikije amategeko, kandi ngo harimo akarengane, cyane ko ngo yohereje umunyamategeko bagombaga kwifatanya mu rubanza, Me Abijuru Emmanuel, mu nama nteguzarubanza ngo amuhagararire.
Aya magambo ya Me Mhayimana ngo yaje kutishimirwa na bamwe mu babonye ubu butumwa bwasubizaga umwanditsi w’urukiko rwisumbuye, komite ishinzwe imyitwarire mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda imuhanisha kumuhagarika mu kazi mu gihe cy’amezi atatu.
Me Mhayimana yagiye kurega Urugaga rw’Abavoka mu rukiko rukuru kubera icyo yise kumufatira ibihano arengana. Gusa ariko rwatesheje agaciro ikirego cye tariki ya 28 Ukwakira 2021, runamutegeka gutanga amafaranga y’u Rwanda miliyoni 1 y’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka.
Uyu munyamategeko yandikiye Urukiko rw’Ikirenga arusaba gusubirishamo urubanza rwe n’Urugaga rw’Abavoka kubera impamvu z’akarengane, tariki ya 24 Kanama 2022 Perezida warwo, Dr Ntezilyayo Faustin yemera ubusabe bwe.
Nyuma y’urubanza rw’akarengane rwabereye mu rukiko rw’ikirenga, kuri uyu wa 17 Gashyantare 2023, Inteko y’Abacamanza barwo batatu yasomeye mu ruhame umwanzuro.
Abacamanza b’Urukiko rw’ikirenga bakuyeho Frw miliyoni 1 y’ikurikiranarubanza Me Mhayimana n’igihembo cya Avoka Me yari yaraciwe n’urukiko rukuru, rukuraho igihano cyo guhagarikwa amezi atatu yari yarahawe na komite ishinzwe imyitwarire mu Rugaga rw’Abavoka.
Aba bacamanza bategetse Urugaga rw’Abavoka gusubiza Me Mhayimana ingwate y’amagarama Frw ibihumbi 40 yatanze arega mu rukiko rukuru, kumuha igihembo cya Avoka cya Frw ibihumbi 500 na Frw ibihumbi y’ikurikiranarubanza; yose akaba angana ana Frw ibihumbi 840.
Inkuru zabanje
https://bwiza.com/?Kigali-Avoka-MHAYIMANA-yihannye-umucamanza-mu-rukiko-rw-ikirenga
https://bwiza.com/?Isomwa-ry-urubanza-Me-MHAYIMANA-Isaie-aburana-n-Urugaga-rw-Abavoka-mu-Rwanda
Tanga igitekerezo