Abanyarwanda batatu kuri ubu ni bo bagihigishwa uruhindu ngo baryozwe uruhare bakekwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uko bagenzi babo batanu byemejwe ko bafashwe cyangwa bakaba barapfuye.
Abanyarwanda umunani ni bo bamaze imyaka irenga 20 bashakishwa kurusha abandi, bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Urwego rwa Amerika rushinzwe gushakisha abakurikiranweho ibyaha by’intambara, jenoside ndetse n’ibyibasira inyokomuntu rwari rwarashyizeho $ miliyoni 40; nk’ishimwe ku watanga amakuru yaganisha ku ifatwa ry’abo.
Muri rusange abashakishwaga ni Bizimana Augustin, Kabuga Félicien, Mpiranya Protais, Kayishema Fulgence, Ndimbati Aloys, Munyarugarama Phéneas, Sikubwayo Charles na Ryandikayo Charles.
Mu Cyumweru gishize Kayishema wari usigaye ari numéro ya mbere mu bari basigaye bashakishwa yatawe muri yombi n’nzego z’ubutabera za Afurika y’Epfo zifatanyije n’Ubushinjacyaha bukuru bw’urwego rushinzwe kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko rwari rwarashyiriweho u Rwanda IRMCT.
Kayishema Fulgence yari Umupolisi muri Komini Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye. Abamuzi bamugaragaza nk’umuntu wagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu Kiliziya i Nyange.
Uyu mugabo wafatiwe i Cape Town avugwaho kuyobora Ingabo n’Interahamwe ubwo zateraga Kiliziya ziyijugunyaho za grenades ndetse zitwaza imihoro zigiye gutsemba Abatutsi.
Byaje kurangira abarenga 2000 bari bahunze bahiciwe.
Uyu mugabo yatawe muri yombi yiyongera kuri Kabuga Félicien ufatwa nk’umwe mu baterankunga bakuru ba Jenoside yakorewe Abatutsi wafatiwe hafi y’Umujyi wa Paris muri Gicurasi 2020.
Ni mu gihe abandi bahigirwaga hamwe na bo nka Protais Mpiranya byamenyekanye ko yapfiriye i Harare muri Zimbabwe tariki ya 5 Ukwakira 2006, Pheneas Munyarugarama wapfiriye muri RDC muri Gashyantare 2002 na Bizimana Augustin wapfiriye i Pointe-Noir muri Congo-Brazzaville muri Kanama 2000.
Kuri ubu batatu barimo Sikubwayo Charles, Ryandikayo Charles na Aloys Ndimbati ni bo bagishakishwa.
Sikubwabo, Ryandikayo na Ndimbati ni bantu ki?
Ndimbati Aloys
Ndimbati yavukiye muri Komine ya Gisovu mu yahoze ari Prefegitura ya Kibuye muri za 50 (1950). Yabaye Bourgmestre wa Gisovu kuva mu 1990.
Mu bubasha yari afite ashinjwa gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside muri Kibuye, agashinjwa guhitana ubuzima bw’abatutsi babarirwa mu 10,000.
Mu gihe jenoside yakorwaga muri Kibuye, abatutsi bahungiye mu misozi yo mu Bisesero, Ndimbati n’abarimo Charles Sikubwabo bahaye amabwiriza Interahamwe, Gendarmes ndetse n’abapolisi yo guhiga aba batutsi bari bahunze.
Ndimbati yahunze mu 1994, akaba akurikiranweho icyaha cya Jenoside n’ibifitanye isano na yo.
Mu 2002 Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifashishije ibitangazamakuru muri Kenya, zatangaje ko zishaka Ndimbati, zishyiraho $ miliyoni 5 yo guha umuntu uzatanga amakuru atuma afatwa.
Mu 2012, ICTR yashyikirije u Rwanda dosiye ye.
Sikubwayo Charles
Sikubwayo yavukiye muri Komine ya Gishyita muri Prefecture ya Kibuye muri za 40 (1940). Yabaye umusirikare mu ngabo za leta yo ku bwa Habyarimana (Ex-FAR) ndetse aba Bourgmestre wa Gishyita kuva mu 1993 kugeza mu 1994.
Ashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Perefegitura ya Kibuye kuva tariki ya 9 Mata 1994 kugeza muri Kamena 1994.
We n’abarimo Ryandikayo bategetse ba Gendarmes, abapolisi ndetse n’Interahamwe guhiga abatutsi bari bahungiye mu nsengero zitandukanye nk’urwa Mubuga; ahiciwe ibihumbi by’Abatutsi bari baruhungiyemo.
Bategetse kandi ko abari bahungiye mu misozi ya Bisesero bicwa.
Mu 1996, ICTR yamushinje ibyaha 13 birimo n’icya Jenoside.
Amerika yatanze amatangazo yifashishije ibitangazamakuru muri Kenya, ko iri gushakisha Sikubwabo.
Mu 2012, ICTR yashyikirije ubutabera bw’u Rwanda dosiye ye.
Ryandikayo Charles
Ryandikayo yavukiye muri Komine ya Gishyita muri Prefecture ya Kibuye mu 1961. Yari afite inzu icuruza amafunguro (restaurant) muri Mubuga muri iyi komine.
Ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwakorewe muri Kibuye, cyane cyane mu rusengero rwa Mubuga, rwaguyemo abatutsi bari bahungiyemo. Ryandikayo n’abarimo Sikubwabo Charles batanze amabwiriza yo kwica abatutsi muri Kibuye.
Mu 1996, ICTR yamukurikiyeho icyaha cya jenoside n’ibifitanye isano, mu 2002 Amerika yifashishije ibitangazamakuru muri Kenya itangaza ko iri kumushakisha. Mu 2012, dosiye ye yashyikirijwe ubutabera bw’u Rwanda.
Tanga igitekerezo