Umurenge wa Muyira mu karere ka Nyanza, niwo murenge wa mbere mu karere kabaye aka nyuma ariko Nyanza, mu mihigo ya 2017. Ni umurenge udahwema kwesa imihigo mu burezi, mu rubyiruko n’imiyoborere muri rusange.
Muyira iramukiwe gusurwa n’abanyamakuru baharanira amahoro ba PAXPRESS, iri mu cyahoze ari komini Muyira ya Butare, iza kuba akarere ka Nyamure, mbere y’uko biza kuba mu karere ka Nyanza. Ni ku mayaga, uhagera unyuze ku Gasoro na Mutende (hamwe zaraye, zikahavunja umukenke, inka). Washaka ugakomeza ukanyura kuri Arete (ahabarizwa amata yazo), ariko wihanganira umuhumuro w’indyoheshabirayi aho hejuru mu gashyamba.
Muyira, igihangange mu bisanzwe
« Kubona ishuri ryacu GS Nyamure ritsindisha kurusha za Christ Roi, Mater dei n’andi muri aka karere, … » , aya ni amagambo ya Gitifu w’uyu murenge, Murenzi Valens.
Aha yavugaga ko m mwaka ushize, iri shuri riri mu cyaro ryabaye irya mbere mu gutsindisha abana benshi mu cyiciro rusange(Tronc Commun). Abana bata ishuri bari kuri 2%.
Uyu murenge kandi, ngo niwo wa mbere mu mihigo y’urubyiruko, n’iy’akarere muri rusange.
Mu bwitabire bwa mituweli, bageze kuri 72,8% ; kuko abari mu byiciro by’ubudehe badashaka, bishyurirwa mituweli mu gihe bagitegereje ko ubujurire bwabo buhabwa agaciro.
Abana bari mu mutuku (mu mirire mibi), bafatira imiti n’indyo yuzuye kwa muganga, nyuma y’ibyumweru bibiri bakaba bari mu muhondo. Aba nabo ngo bajya gufatira amata bahabwa ku mujyanama w’ubuzima, hirindwa ko ababyeyi gito bayagurisha, cyangwa bakayasangiza urubyaro rwose. ku ivuriro rya nyamiyaga, umwana umwe wenyine niwe usigaye mu ibara ritukura.
Agashya mu karere kose ni uko bateganya guhemba no gutwikurura abatarakorewe iyi migenzo mboneramuco. Ngo buri murenge uzahemba umubyeyi umwe wabyaye ntasurwe, ndetse batwikurure umwe mu muryango wishyingiye. Ibi ni mu rwego rwo gusigasira umuco, nk’uko aka karere kitwa igicumbi cyawo.
Muyira ni ikigega cy’akarere mu biribwa, kuko hera ibishyimbo, imyumbati, inyanya, ibitunguru, umuceri, ibitoki n’ibindi.
Ibi bigaragazwa kandi no kuba hari abaturage bava mu yindi mirenge n’utundi turere baza gushakira imibereho muri uyu murenge, aho bamaze kugira umudugudu wabo ahitwa Kinyana.
Ngo no mu bihangange haba inkwakuzi, mu bisanzwe hakaba ibihangange. Muri uyu murenge, abahinzi b’urutoki n’abaturage bihitiyemo abenzi, ngo babatandukanye n’abenga ‘ibikwangari’.
Gitifu ati, « ushaka kwenga amenyesha ubuybozi kugira ngo atenga igikwangari, kandi abenzi barazwi. Iyo agejeje urwagwa mu kabari, hari ikayi asinyamo, ubuyobozi bukazareba ko umucuruzi agura n’abenzi bemewe ».
Ariko kandi, ntibihagije ku bahinzi b’urutoki, ibigori n’imyumbati ; amasoko y’umusaruro aracyari make.
[penci_related_posts taxonomies="undefined" title="Izindi nkuru wasoma" background="" border="" thumbright="no" number="4" style="list" align="none" displayby="recent_posts" orderby="random"]
Ese imiyoborere mibi yabaye amateka ?
Muri uyu murenge, niho havuzwe abayobozi b’akagari bahagarikiwe rimwe bazira imiyoborere mibi.
Umuwe yavugwagagaho kwaka imibyizi uwagenewe amabati yo gusakara, nyamara binarangira atayamuhaye ngo kuko abuze amafaranga ibihumbi bitanu (bya ruswa).
Umukuru w’umudugudu yavugwagaho kujya gutwara amabati mu rugo rw’umuturage, ayakura munsi y’uburiri kandi ba nyirurugo baryamye.
Ni naho hagaragaye umukecuru uba mu nzu y’inkuta 3, urundi rwaraguye. Uyu yemerewe amabati 12 ngo asakare, nyuma bamuha 6 asakara icyumba, noneho ahari salo hasigara harangaye ibihuru bitsinda umusaka.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 17 Ukwakira, abanyamakuru baharanira amahoro b’umuryango PAXPRESS barasura aba baturage ba Muyira mu kiganiro ‘Ububuga rw’abaturage n’ abayobozi’. Ni ikiganiro ku bufatanye n’umuryango TRANSPARENCY INTERNATIONAL, muri gahunda yo kongerera umuturage ubushobozi bwo kugira uruhare mu bimukorerwa, ku nkunga ya GPSA (Global Partnership on Social Accountability) na Aga Kan University.
[caption id="attachment_116700" align="alignnone" width="1024"] Iyi nzu nyirayo yatanze imibyizi itatu kwa gitifu, abuze bitanu n’amabati arayabura[/caption]
[caption id="attachment_116699" align="alignnone" width="1024"] Ubwo bwiza.com yasuraga umurenge wa Muyira umwaka ushize, yasanze hari abaturage babayeho mu buzima budasobanutse [/caption]
Tanga igitekerezo