Iteka rya Perezida N�004/01 ryo ku wa 16/02/2017 ni ryo rigena ingano y�imishahara n�ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b�Igihugu n�uburyo bitangwa.
Ni iteka ryasohotse mu Igazeti ya Leta yo ku wa 23 Gashyantare 2017, rikagaragaza ingano y�Imishahara aba banyapolitiki Bakuru b�Igihugu bahabwa ndetse n�ibindi biherekeza iyo mishahara. Iryo teka rivuga ko umushahara mbumbe w�abanyapolitiki bakuru wiyongeraho 10% buri myaka itatu.
Abanyapolitiki Bakuru b�Igihugu, barimo Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w�Umutwe w�Abadepite; Minisitiri w�Intebe; ba Visi Perezida ba Sena; ba Visi Perezida b�Umutwe w�Abadepite; Abaminisitiri; Abanyamabanga ba Leta; Abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika; ba guverineri b�Intara; Umuyobozi w�Umujyi wa Kigali, Abasenateri n�Abadepite.
Ibyo Perezida wa Repubulika agenerwa
Umushahara mbumbe ungana 6,102, 756 Frw ni wo Perezida wa Repubulika agenerwa na Leta buri kwezi.
Hejuru y’uyu mushahara anagenerwa nzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose; Imodoka eshanu z�akazi za buri gihe n�ibyangombwa byazo byose byishyurwa na Leta.
Umukuru w’Igihugu kandi agenerwa amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw�akazi yose yishyurwa na Leta; Uburyo bw�itumanaho rigezweho, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti itagendanwa na interineti igendanwa, telefoni satelite, anteni parabolike n�irindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro, mu rugo n�ahandi hose bigaragaye ko ari ngombwa rimufasha kuzuza inshingano ze, byose byishyurwa na Leta.
Amafaranga akoreshwa mu rugo angana na 6,500,000 Frw buri kwezi, amazi n�amashanyarazi byishyurwa na Leta ndetse akanahabwa uburinzi buhoraho haba ku kazi, mu rugo ndetse n�ahandi hose.
Perezida wa Sena, Perezida w�Umutwe w�Abadepite na Minisitiri w�Intebe
Perezida wa Sena, Perezida w�Umutwe w�Abadepite na Minisitiri w�Intebe bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w�umurimo ungana na 4,346,156 Frw buri kwezi.
Buri wese agenerwa kandi inzu yo kubamo ifite ibyangombwa nkenerwa, imodoka imwe y�akazi buri gihe n�ibikenewe byose mu kuyifata neza byishyurwa na Leta.
Bagenerwa kandi amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw�akazi angana na 600,000Frw buri kwezi n’andi nkayo yo kwakira abashyitsi mu rugo, uburyo bw�itumanaho rigezweho mu biro no mu rugo, rigizwe na telefoni itagendanwa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti igendanwa n�itagendanwa, telefoni ikorana na satelite ndetse na anteni parabolike, byose bikishyurwa na Leta.
Mu bindi harimo amazi n�amashanyarazi byose byishyurwa na Leta, ndetse n’uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n�ahandi hose bibaye ngombwa.
Ba Visi-Perezida ba Sena, Umutwe w�Abadepite, Abaminisitiri n�abandi bagize Guverinoma
Ba Visi-Perezida ba Sena, Umutwe w�Abadepite, Abaminisitiri n�abandi bagize Guverinoma bashobora gushyirwaho na Perezida wa Repubulika bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana na 2,534,861Frw.
Aba kandi bagenerwa ibindi bibafasha gutunganya imirimo bashinzwe, birimo amafaranga y�icumbi angana na 500,000Rwf buri kwezi, ayo kwakira abashyitsi mu rwego rw�akazi angana na 300,000Frw, amafaranga yo kwishyura itumanaho rya telefoni, interineti na fagisi byo mu biro angana na 100,000Rwf ndetse nk’amafaranga y’itumanaho rya terefoni angana na 40,000Frw buri kwezi.
Ibindi bahabwa birimo 150, 000Frw ya buri kwezi y�itumanaho rya telefoni igendanwa; uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n�ahandi hose bibaye ngombwa.
Bahabwa kandi amafaranga yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu angana na 5,000,000Frw iyo atangiye imirimo, gusa akaba atangwa rimwe gusa kabone n�ubwo habaho guhindurirwa umwanya w�umurimo.
Abanyamabanga ba Leta bo bagenerwa buri wese umushahara mbumbe buri kwezi ungana na 2, 434,613Frw.
Ba guverineri b�Intara n�Umuyobozi w�Umujyi wa Kigali
Bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w�umurimo buri kwezi angana na 2,434,613Frw.
Buri wese agenerwa kandi ibindi bimufasha gutunganya imirimo amafaranga y�icumbi angana na 400,000Frw buri kwezi, amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw�akazi angana na 300,000Frw, angana na 100,000Frw y�itumanaho rya telefoni, fagisi na interineti byo mu biro ndetse na 40,000Frw y�itumanaho rya interineti igendanwa.
Bahabwa kandi 150,000 y�itumanaho rya telefoni igendanwa, uburinzi buhoraho ku kazi, mu rugo n�ahandi hose bibaye ngombwa ndetse na 5,000,000Frw yo kwigurira ibikoresho byo mu nzu mu gihe atangiye imirimo.
Abasenateri n�Abadepite:
Abasenateri bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w�umurimo ungana na 1,847,609Frw buri kwezi. Abadepite bo bagenerwa angana na 1, 774,540Frw.
Abaperezida ba Komisiyo muri Sena no mu Mutwe w�Abadepite, buri kwezi bongererwa buri wese ku mushahara mbumbe 35,000Frw na ho aba Visi-Perezida b�izo Komisiyo bakongererwa 30,000Frw.
Abasenateri n�Abadepite bagenerwa kandi buri wese ibindi bibafasha gutunganya imirimo bashinzwe birimo amafaranga y�icumbi angana na 250,000Frw buri kwezi mu gihe Perezida na Visi- Perezida ba Komisiyo bagenerwa buri wese 70,000Frw y�itumanaho rya telefoni igendanwa buri kwezi.
Buri Musenateri na buri Mudepite bagenerwa 50,000Frw y�itumanaho rya telefoni igendanwa, 35,000Frw yo kwishyura ifatabuguzi rya interineti igendanwa ikoreshwa kuri mudasobwa.
3 Ibitekerezo
Nzabandora Kuwa 08/09/20
Mwarimu ntanubwo yaba umukozi wo mu rugo kwa Depite. Nyamara ibi bintu ntabwo aribyo. Uziko kera bahemberwaga diplome noneho hakiyongeraho ibindi bijyanye n’akazi Umuntu akora! Ubu koko mwarimu bamuvunguriyeho gake akigisha abana bacu anezerewe baba iki koko?
Subiza ⇾Nyiransabuwera M C Kuwa 10/09/20
Sha njye ndabyumva nkumva najya mukagozi pe,nkubu Koko twebwe twazize iki? Mana waturengeye,njye nabuze nuwamemba ukwezi 1,nibura nkitwa ko nigeze kuba umukozi
Subiza ⇾Ally Munyanziza Kuwa 10/09/20
Bareke no kumuvunguliraho,aliko na karubyogo cg kagateteli abyaye Leta ikigirishe Ubuntu,kuko ntashuli Mwalimu naliya mamiliyoni ahembwa yakishyura
Subiza ⇾Baryabandi. Kuwa 10/09/20
Murakoze kutwereka aho rubanda rugufi barumariye.Izo nzego zose muturondoreye zirya abo zishizwe ntantumwe udaca imbere ya mwarimu. Ariko ntagaciro bamuha.
Subiza ⇾Ifi nini zitugwa nintoya koko.
Tanga igitekerezo