
Mu gihe hategerejwe umunsi ntarengwa hazamenyekana umukinnyi uzegukana umupira wa Zahabu(Ballon D’or), Lionel Messi arahabwa amahirwe yo kuzegukana iki gihembo.
Ni mu gihe Karim Benzema na Alexia Putellas aribo batsinze umwaka ushizeKuri aho kuri uyu wa gatatu akaba aribwo abakandida 30 b’igitsina gabo na 20 baza kumenyekana ku isaha ya saa 17h30 z’Ubwongereza.
Abandi bahabwa amahirwe yo kuzatwatwara iki gihembo 2023, harimo Erling Haaland na Aitana Bonmati.Hitezwe kandi urutonde rwabantu 10 bahatanira igikombe cya Yashin na Kopa, gihabwa umunyezamu mwiza ndetse n’umukinnyi mwiza w’abatarengeje imyaka 21.
Lionel Messi, urimo guhabwa amahirwe yegukanye iki igihembo inshuro zirindwi.Yayoboye Argentine mu gikombe cy’isi cyabereye muri Qatar mu Kuboza, batahukana intsinzi.
Uyu mukinyi wimyaka 36, wavuye muri Paris Saint-Germain muriyi mpeshyi akajya mu ikipe ya MLS Inter Miami, yagizwe umukinnyi w’iri rushanwa muri Qatar nyuma yo gutsinda ibitego birindwi harimo bibiri yatsinze ku mukino wa nyuma yakinnye n’Ubufaransa.
Messi ni umwe mu bakinnyi bane gusa batsindiye iki gihembo mu myaka 15 ishize, hamwe na Cristiano Ronaldo wacyegukanye inshuro eshanu hakiyongeraho Luka Modric watsinze 2018 ndetse na Karim Benzema watsinze umwaka ushize.
Biteganijwe ko benshi mu bakinnyi barimo Kevin De Bruyne na Rodri,Kylian Mbappe, wegukanye umupira wa zahabu mu gikombe cy’isi baza ku rutonde rw’abakandida.
Igihembo ngarukamwaka, gihabwa umukinnyi mwiza w’umwaka mu mupira w’amaguru.
Tanga igitekerezo