Umunyamabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, Suella Braverman, yijunditse urukiko rw’i Burayi ruharanira uburenganzira rw’ikiremwamuntu (ECHR), rwahagaritse indege yiteguraga kuzana abimukira mu Rwanda mu mwaka ushize.
Mu kiganiro uyu muyobozi yagiriye kuri BBC, yasobanuye ko uru rukiko ruherereye mu mujyi wa Strasbourg mu Bufaransa rukorera mu nyungu za politiki. Ati: “Uko mbyumva kurasobanutse. Nk’uko nabivuze, ni urukiko rwagizwe urwa politiki. Rurivanga. Ruvogera ubutaka bw’igihugu cyigenga.”
Yabajijwe niba, mu gihe anenga uru rukiko, niba u Bwongereza buteganya kurwiyomoraho, asubiza ko ubu ikibaraje ishinga ari ukugira ngo iyi gahunde itagire gushyirwa mu bikorwa. Ati: “Ariko ubu nta muntu uri kuvuga ku kuva muri ECHR. Turi gukora ngo ngo dushyire gahunda mu bikorwa.”
Uyu muyobozi yagaragaje ko uru rukiko rwakereje iyi gahunda, gusa ngo afite icyizere ko urukiko rw’ikirenga ruzemeza ko iyi gahunda yemewe, abimukira bagatangira koherezwa mu Rwanda.
Amasezerano y’abimukira y’u Rwanda n’u Bwongereza yasinywe muri Mata 2022. Indege ya mbere yagombaga kuzana abimukira yahagaritswe muri Kamena 2022 habura iminota mike ngo ihaguruke.
Tanga igitekerezo