
Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah, yamaganiye kure umusore umaze igihe agaragara yirata kuba Umututsi n’abanyapolitiki nka Ingabire Victoire Umuhoza na Twagiramungu Faustin, ku bwo gukwirakwiza ubutumwa bukubiyemo ivangura rishingiye ku moko.
Ku mbuga nkoranyambaga hashize igihe hakwirakwira amashusho y’umusore umaze igihe yirata kuba yaravukiye "mu muryango w’Abatutsi."
Uyu musore bivugwa ko ataba mu Rwanda by’umwihariko akunze kumvikana avuga ko yanga urunuka Abahutu.
Amashusho y’uyu musore yasakaye nyuma y’amajwi y’umudamu mu minsi yashize wumvikanye avuga ko Abahutu "bamaze imyaka 400 ari imbwa", ndetse ko kuri ubu Abatutsi babyaye abasore biteguye guhangana na bo mu gihe byaba bibaye ngombwa.
Minisitiri Utumatwishima mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X avuga kuri aba bantu bamaze igihe barimakaje iby’amoko, yavuze ko abamagana yivuye inyuma.
Hari ibintu abantu bihaye kujya bakora mu izina rya “content creation” , ugasanga barajya mu nzira zidakwiye z’amacakubiri.
🛑 Uyu musore, wa mubyeyi numvise avuga iby’abana b’imbwa, umukambwe Rukokoma, IVU, n’abandi nkabo:
Turabamaganye twivuye inyuma, ntibikwiye na rimwe. https://t.co/27NC62W6eC
— UTUMATWISHIMA (@jnabdallah) September 16, 2023
Ati: "Hari ibintu abantu bihaye kujya bakora mu izina rya “content creation”, ugasanga barajya mu nzira zidakwiye z’amacakubiri. Uyu musore, wa mubyeyi numvise avuga iby’abana b’imbwa, umukambwe Rukokoma, IVU, n’abandi nka bo: Turabamaganye twivuye inyuma, ntibikwiye na rimwe."
Tanga igitekerezo