Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho abarimu, ku nkuta za X z’inzego zifite aho zihurira n’uburezi mu Rwanda, hakomeje kugaragara abarimu bavuga ko bavutswa uburenganzira bwabo ku kintu runaka kigahabwa abo kitagenewe, ahanini bishingiye ku cyenewabo, ikimenyane, munyangire, n’ibindi.
Twabakusanyirije ibintu 7 biri kuvugwa cyane mu kudindiza ireme ry’uburezi,umuti ugashakirwa aho utari.
Minisiteri y’uburezi n’ibigo biyishamikiyeho bagomba kugira uruhare runini muri ibi bikorwa, NESA nk’ikigo k’igihugu gifite mu nshingano gutegura ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri nabo ntibagoheke mu kuzanzahura ireme ryifuzwa.
1. Gukosora no kugenzura imikosorerwe y’ibizamini bya Leta.
Iyo hakenewe abakosozi bashya, NESA yandikira uturere idusaba abarimu bagomba gufasha muri iki gikorwa igashyiraho n’ibisabwa umwarimu agomba kugaragaza kugira ngo yemererwe gukosora ikizamini cya Leta.
Bimwe muri ibyo bisabwa, harimo kuba umwarimu agaragaza ingengabihe y’amasomo igaragaza ko iryo somo yifuza gukosora aryigisha muri icyo cyiciro yifuza gukosoramo. Impamyabumenyi igaragaza ko iryo somo yaryize, ibaruwa imushyira mu kazi, n’ibindi.
Hari uturere duhita dufata imyanya twemerewe tukayigabanya imirenge hanyuma abashinzwe uburezi mu mirenge, bagasaba abayobozi b’amashuri kubaha abarimu, maze umuyobozi w’ishuri mwaba mutabyumva kimwe ukaba urasigaye, agashyiramo abo ashaka,hari n’abavugako hari abajya gukosora batari abarimu.
2. Gukurikirana uko ikizamini cya Leta gikorwa (Invigilating and floating Invigilating).
Gutoranya umwarimu uzahagararira ibizamini (Uzakurikirana uko abanyeshuri bakora ikizamini cya Leta), bikorwa n’ubuyobozi bw’ishuri. Hari bamwe mu bayobozi b’amashuri bashyiraho abarimu biyumvamo, abakunda kubaha amakuru y’uko ku kigo byifashe mu gihe badahari,....
Ibi abakurikiranira hafi iby’uburezi nabyo banenga imikorerwe yabyo kuko binavugwa ko hari aho abakozi bo mu gikoni nabo bashyirwamo.
3. Amanota y’imihigo
Ikibazo cy’amanota y’imihigo gikomeje kuba ingorabahizi hirya no hino mu bigo by’amashuri aho bivugwa ko bamwe mu bayobozi b’amashuri bakigize nk’ iturufu yo gukangisha no gutonesha abo bashatse.
Ikiremereza iyi ngingo gituma hari n’aberura bakavuga ngo bidashakiwe umurongo bizakurweho aho guteza rwaserera, ni ikitwa agahimbazamusyi cyangwa ishimwe ( Bonus). Ishimwe rihabwa umwarimu hashingiwe ku manota y’imihigo yagize muri uwo mwaka, aho uwagize guhera kuri 80 kugeza ku ijana, ahabwa amafaranga 5/100 y’umushahara ahembwa, mu gihe uwagize amanota y’imihigo guhera kuri 70 kugeza kuri 79 ahabwa ishimwe ry’amafaranga 3% y’umushahara ahembwa. Hanyuma uwagize munsi ya 70% ngo aba ari mu manegeka ku buryo ashobora no kwandikrwa asabwa ubusobanuro byamuviramo no gufatirwa ibihano mu kazi.
Muri iyi minsi harimo kumvikana abarimu bataka guhabwa amanota ari munsi ya 70 n’abayobozi babo bazizwa kutumvikana nabo, nyamara akazi kabo ngo bagakora neza.
4. Kuzamurwa mu ntera ntambike ( Horizontal Promotion)
Umwarimu azamurwa mu ntera ntambike mu gihe amaze imyaka 3 atangiye akazi, kandi atarabonye amanota y’imihigo munsi ya 70% muri iyo myaka uko ikurikirana. Nyuma y’imyaka 3 azamuwe arongera akazamurwa.
Iki kintu cyo kuzamura abarimu umwe mu bagifitemo uruhare ni ushinzwe imishahara ku karere. Ariko usanga bisa nk’ aho nta murongo bigenderaho mu gihugu cyose, buri ushinzwe imishahara abikora uko abyumva. Kuko usanga abantu batangiriye akazi mu kwezi kumwe mu turere dutandukanye, umwe yarazamuwe undi mu kandi karere ntazamurwe.
5. Kohereza umwarimu mu mahugurwa runaka
Hajya havugwa bamwe mu bayobozi b’amashuri bohereza abarimu mu mahugurwa runaka nyamara atari bo yari agenewe ariko bitewe n’uko ari abatoni kuri bo ugasanga niba bazi ko harimo amafaranga runaka, bakoherezayo abo bashaka.
Inama ni uko abateguye amahugurwa bajya bita kukumenya niba koko uwayitabiriye ari we wari uyagenewe, basanga atari we bakabikurikirana.
6. Kwimura umwarimu utabisabye
Bitewe n’uko bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri baba barigize utumana abandi bakaba badakunda kunengwa cyangwa kugirwa inama,umwarimu ugerageje kubabwira ibyakorwa,Diregiteri atangira kumwijundika bikarangira amwimye amasomo,agasubizwa akarere akimurwa mucyo bakunze kwita inyungu z’akazi.
Ibi ahenshi uzasanga ku rwego rw’Akarere bahubukira gufata iki cyemezo batitaye ku biteganywa n’amategeko,aho usanga ibi nabyo biri mu bidindiza uburezi.
7. Abayobozi b’ibigo by’amashuri abenshi nti baba mu kazi
Kuba bamwe mubayobozi b’ibigo by’amashuri bakunda kurwanira kujya mu myanya imwe n’imwe baba batorewe nko kuyobora za Njyanama n’ibindi akenshi bagamije ngo gukomeza kubungabunga imbehe zabo nk’uko bamwe mu baganiriye na BWIZA babivuga,bavuga ko ibi bibafasha gukomeza kubungabunga imyanya barimo bikabaha igitinyiro no gukomeza kumenya amakuru ashobora kubavugwaho igihe bari mu kazi.
Ariko ibi usanga ntaho biba bihuriye n’imiyoborerwe y’ikigo kuko usanga umuyobozi w’ishuri aba atazi ibipfa n’ibikira mu kigo ayobora kuko aba atazi iyo biva n’iyo bijya.
Abarimu bavuga ko ibyo Leta isabwa byose mu guteza imbere ireme ry’uburezi byakozwe,birimo gutanga imfashanyigisho,ibitabo,kubaka amashuri gushaka abarimu ariko ibibazo bisigaye bigaruka muri ibi byarondowe.
Iyi nkuru yubakiye kubitekerezo by’abasomyi b’ikinyamakuru BWIZA.
7 Ibitekerezo
ndiho Kuwa 21/08/24
Mutation externe zishyirwamo amananiza cyane!
Kuvuga ko umuntu azabona mutation ari uko ahuje n’ undi isomo ijana ku ijana biragoye.
Urugero: Umwarimu wa Literature in English ntiyemerewe kubona mutation ahantu hari post ya ENGLISH AND LITERATURE IN ENGLISH. Aha uyu wa kabiri aba abangamiwe kuko aya masomo yombi yayigisha ndetse yanahabwa post ya ENGLISH ukwayo pe!
Aka na ko bazagakemure ubutaha.
Subiza ⇾Kuwa 21/08/24
Naho C ko mutavuze kuri mutation aho nva mu mure ge nkajya mu wundi Hari undi mugenzi wanjye Uri kuvayo aza iwacu kdi twigisha bimwe
Subiza ⇾Niyomahoro Mariam Kuwa 22/08/24
Ibi byavuzwe ni byo rwose kuko Hari naho usanga umwarimu umuyobozi amwima ibyo agenerwa n’itegeko.
Subiza ⇾Turikumwenimana Heritier Kuwa 30/08/24
Murakoze,ibyagaragajwe byose neza neza nukuri nkigitekerezo cyanide ibyamanota yimihigo byo bizaveho p cg hashakwe ubundi Buryo bikorwamo kuko akarere kakagombye kuba gafite imihigo ihuriweho nibigo byose kuko usanga kukigo runaka bafite imihigo yabo bihariye imwe agendanye nakazi bashinzwe
Subiza ⇾I ya 2 hazashirweho survey umwarimu wese ajyeatanga amakuru kuko kubigo hari abatsindiye kujya mumahugurwa,surveyance ama order mission bitewe nuko baba barayagabana
Bukuru Jean Bosco Kuwa 30/08/24
Minister na Equiped Techniques bazamanuke mu bigo byo mu byaro barebe, amahugurwa ahoramo abantu bamwe gusa.
Subiza ⇾Uwimana Augustin Kuwa 30/08/24
Abarimu bakora amasaha angana mu cyumweru bafite impamyabushobozi zimwe ntibahembwa kimwe.Urugero:Hari abarimu bafite Ao,A1 bigisha mu mashuri abanza badahemberwa impamyabushobozi bafite Kandi bakora kimwe nka bagenzi babo bigisha
Subiza ⇾mumashuri yisumbuye.Ibyo nabyo bikwiye gukosorwa.sitati igenga abarimu ikwiye guhinduka kuko n’itegeko nshinga rirahinduka cyangwa rikavugururwa.
Korugendo john Kuwa 01/09/24
Mukibazo cya Rwanda equip Ntacyo mbona program ikoreshwa itameze neza kuberako usanga umunyeshuri yiga ibintu bihoraho ugasanga umunyeshuri wakabaye arikwiga ibintu bigendanye nikigero agezemo noneho ugasanga aguma asubiramo program yabanjirijeho akigera mu icyiciro cyamashuri abanza primary one amasomo uyumwana uri muwambere ugasanga arinayo ahabwa umunyeshuri ugeze mumwaka wa 3 ibirero ugasanga iyi program itabanziza.ikindi Kandi usanga amasomo menshi bayiga bavuga kurusha kwandika Aho usanga umunyeshuri utazi kwandika apfiramo burundu Kandi mubyukuri iyo wize ikintu ukaba utashobora kugishira mubikorwa ubarwa nkutarakize.murakoze ndabashimiye
Subiza ⇾Tanga igitekerezo