Polisi y’Igihugu yatangaje ko Miss Nshuti Divine Muheto ufite ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2022 afunzwe, nyuma yo gufatwa atwaye imodoka yasinze ndetse atanagira uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.
Polisi yemeje ko uyu mukobwa afunzwe ibicishije ku rubuga rwayo rwa X.
Yagize iti: “Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga”.
Polisi yunzemo iti: “Ibi ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze. Yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha”.
Polisi y’Igihugu yemeje ko ifunze Miss Nshuti Divine Muheto nyuma y’iminsi mike ku mbuga nkoranyambaga hazenguruka ifoto y’imodoka y’uyu mukobwa yaguye munsi y’umuhanda.
Muri Nzeri umwaka ushize uyu mukobwa na bwo yakoreye impanuka ku Kimironko mu mujyi wa Kigali imodoka ye irangirika, na we akomereka byoroheje.
Icyo gihe na bwo byavuzwe ko yari yasinze.
Tanga igitekerezo