Jose Mourinho usanzwe amenyerewe mu gutsinda imikino yanyuma y’ibikombe, mu ijoro ryacyeye amahirwe ntiyamusekeye, nyuma y’uko atsinzwe n’ikipe ya Seville ku mukino wa nyuma wa Europa League.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu nibwo umukino wa nyuma wa UEFA Europa League 2022/2023 wabereye kuri Puskas Arena yo muri Hungary, wasize abanya-Espagne bamwenyura.
Sevilla yatsinze AS Roma penariti 4-1, nyuma y’uko zari zanganyije igitego 1-1 ihita yegukana igikombe cya Europa League 2023. Ni ubwa mbere kandi umutoza Jose Mourinho yatsindiwe ku mukino wa nyuma mu mikino ya UEFA.
Mu kiganiro yagiranye na Sky Sports nyuma y’umukino, yavuze ko byazambye igihe abakinnyi batangiraga gutakaza morale bafasa n’abapfuye mu mutwe ndetse no mugihagararo.
Ati”Iri joro twapfuye mu mitekerereze dupfa n’umubiri .Hari urukurikirane rw’inkuru twabivugaho.Nta gikombe mu ntoki zacu tuba twamaze gupfa, ushobora gutakaza umukino ariko ntiwata ubunyamwuga , natsinze imikino ya nyuma igera kuri itanu uyu gusa niwo ntsinzwe.”
Yongeyeho ko n’ubwo yatsinzwe uyu mukino ariko ngo akaba ataratewe ishema n’iyo mikino kuruta uwo yatsinzwemo mu ijoro ryacyeye.Abakinnyi batanze ibyo bari bafite.
Ati”Reka mbahe ukuri, turababaye twaba turira cyangwa nta marira .Ukuri n’uko ntako tutagize.”
Ku hazaza ha Jose Mourinho, yavuze ko atakwemeza ko azaguma mu ikipe ya AS Roma ariko kandi nanone ngo aracyafite andi masezerano y’umwaka n’iyi kipe.Bisobanuye ko yagenda cyangwa ntagende.
Tanga igitekerezo