Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 01 Ukwakira 2024, Umuyobozi w’abashinzwe umutekano b’u Rwanda muri Mozambique (RSF) Maj Gen Emmy K Ruvusha yitabiriye inama ya 11 yo guhuza ibikorwa yabereye mu mujyi wa Pemba, yitabiriwe n’intumwa z’Ingabo za Mozambique ndetse n’intumwa z’Ingabo za Tanzaniya.
Maj. Gen. Ruvusha yijeje abitabiriye iyi nama ko Ingabo z’u Rwanda zizakomeza gukaza umurego mu bikorwa byo kugaba ibitero ku baterabwoba mu bice zishinzwe kugenzura kugira ngo bababuze umudendezo wo gukora ibikorwa byabo.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo