Abadashyigikiye ubutegetsi bwa Mozambique ku wa Gatatu bongeye guhangana n’inzego z’umutekano zageragezaga gukumira imyigaragambyo, abantu babiri bahatakariza ubuzima.
Abanya-Mozambique bidashyigikiye ubutegetsi bamaze igihe bigaragambya bamagana ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukwakira.
Ni nyuma y’uko Komisiyo y’amatora itangaje umunyapolitiki, Daniel Chapo wo ku ruhande rw’ishyaka Frelimo nka Perezida mushya; ibyamaganiwe kure n’umunyapolitiki Venancio Mondlane utavuga rumwe n’ubutegetsi wemeza ko ari we watsinze.
Kuva muri Mozambique hatangiye imyigaragambyo ababarirwa muri miromgo ni bo bamaze gutakaza ubuzima.
Ibiro Ntaramakuru AFP by’Abafaransa bivuga ko mu myigaragambyo yo ku wa Gatatu Polisi yarashe mu magana y’abigaragambya bari bashinze za bariyeri banatwikira amapine y’imodoka mu mujyi wa Nampula, yicamo babiri.
Amakuru avuga ko Polisi yabarashemo nyuma yo kugerageza guhangana na yo.
Mu cyumweru gishize Mondlane yari yahamagariye abamushyigikiye gushinga za bariyeri ku mihanda, nka kimwe mu bigize icyiciro gishya cy’imyigaragambyo.
Imyigaragambyo irimo guhangana hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano kandi ku wa Gatatu yanabereye i Maputo mu murwa mukuru, nyuma y’uko imodoka ya gisirikare yari imaze kugonga umugore wari uhagaze inyuma y’icyapa kinini kiriho ifoto ya Mondlane cyari cyashinzwe rwagati mu muhanda.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yerekana abigaragambya batera urufaya rw’amabuye iyo modoka yo mu bwoko bw’igifaru.
Igisirikare cya Mozambique mu itangazo cyasohoye cyemeje ko imwe mu modoka yacyo yagonze by’impanuka, cyungamo ko ari kwitabwaho n’abaganga.
Muri iki Cyumweru muri Mozambique hagombaga kuba ibiganiro bya Politiki bigamije guhosha imvururu byari byatumijwe na Perezida Filipe Nyusi, gusa birangira bitabaye kuko Mondlane uri mu b’ingenzi bagombaga kubyitabira byarangiye atabigaragayemo.
Uyu mugabo usigaye uba mu buhungiro yanze kwitabira ibyo biganiro mu kwirinda ko yatabwa muri yombi, dore ko aregwa ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse no gushaka guhirika ubutegetsi.
Tanga igitekerezo