Urukiko rw’ikirenga rwo mu Buholandi rwashimangiye icyemezo cyo kutohereza mu Rwanda umwe mu bakekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Major Karangwa Pierre-Claver.
Iki cyemezo cyari cyarafashwe n’urukiko rw’ibanze mu Gushyingo 2022. Rwasobanuye ko bitewe n’uko Karangwa ari umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, abaye yoherejwe i Kigali, ashobora kutabona ubutabera.
Leta y’u Buholandi yamutaye muri yombi muri Gicurasi 2022 yashakaga kumwohereza mu Rwanda, rukamwiburanishiriza, ndetse ni na yo yajuririye iki cyemezo, ariko, nk’uko Reuters yabitangaje, urukiko rw’ikirenga rwateye utwatsi ubu bujurire.
Maj. Karangwa wari umusirikare w’igihugu mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvénal, arashinjwa kugira uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bakabakaba 30,000 bari bahungiye muri Paruwasi Gatolika ya Mugina, baturutse hirya no hino mu gihugu.
N’ubwo urukiko rwafashe icyemezo cyo kutamwohereza, Leta y’u Buholandi yamaze kumwambura ubwenegihugu yari yaramuhaye, kandi ntinashaka ko akomeza kuba muri iki gihugu.
Tanga igitekerezo