Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Radio na Televiziyo by’Igihugu (RTNB) mu murwa mukuru w’ubucuruzi, Bujumbura, bigoswe n’abashinzwe umutekano kuva kuri uyu wa Kane ushize, ariko nta mpamvu iratangwa yabyo nubwo hari abakeka ko haba hikangwa coup d’etat.
Ni ku nshuro ya mbere kuri uyu wa Gatanu ngo hagaragaye abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda inzego z’igihugu, BSPI (Brigade spéciale pour la protection des institutions)ahakorera Radio na televiziyo by’u Burundi kandi bikwije ibikoresho bihambaye.
Aba ngo banitwaje n’imbwa z’igipolisi ziri kwifashishwa mu kugenzura abinjira n’abasohoka ahakorera RTNB ndetse imodoka nkeya zishoboka ari zo ziri kwemererwa kuhinjira nk’uko amakuru yashyizwe ahagaragara na SOSMediasBurundi avuga.
Ku rundi ruhande, muri uyu mujyi wa Bujumbura hari hateganyijwe inama mpuzamahanga y’abagore b’abakirisitu yateguwe n’umuryango uyoborwa n’Umunyarwandakazi, Apotre Mignone, yagombaga kwitabirwa n’abantu baturutse mu mpande enye z’Isi, ubu na yo yasubitswe, bigakekwa ko bifitanye isano n’iki kibazo.
Ibi biravugwa mu gihe bivugwa mu ishyaka CNDD-FDD muri iyi minsi hari umwuka utari mwiza ndetse bikaba bivugwa ko Perezida Ndayishimiye, ubu uri muri Cuba aho yitabiriye inama ya G77, yaba amaze iminsi atavuga rumwe n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka, Reverien Ndikuriyo.
Tanga igitekerezo