
Kazungu Denis uherutse gutabwa muri yombi akurikiranyweho kwica abantu akabataba mu cyobo yacukuye aho yakodeshaga mu karere ka Kicukiro, byatahuwe ko hari abo yatetse.
Iperereza ryakozwe rigaragaza ko abantu Kazungu yishe bagera kuri 14 ariko hakaba harabonetse imibiri 12 aho ngo ibiri yayitetse mu isafuriya.
Ubwo yatabwaga muri yombi, RIB yatangaje ko uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ubwicanyi.Nyuma yaho dosiye ye yaje gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugirango buregere urukiko bityo hakurikireho kuburana ku ifunga n’ifungura.
Kugeza ubu rero Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwamaze kuregera urukiko ndetse urubanza rukaba ruteganyijwe kuri uyu wa Kane mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kagarama ruherereye mu Karere ka Kicukiro.
Kazungu akurikiranyweho ibyaha bigera ku 10 birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.
Yatawe muri yombi ku wa 5 Nzeri 2023 naho dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha tariki 11 Nzeri 2023, nyuma yo gukora iperereza ry’ibanze ku byaha ashinjwa.Aramutse ahamwe nabyo yakatirwa gufungwa burundu.
Tanga igitekerezo