Nyuma y’uko abahanga bagiye bavumbura amafunguro afasha buri gice cy’umubiri kurushaho kumererwa neza, ni nako batagiye bahwema gushaka ashobora kwifashishwa n’umugabo, mu gihe ashaka ko amasohoro ye yakwiyongera.
Impuguke mu by’ubuzima zihamya ko kongera amasohoro no kugira amasohoro afite ubuzima byongera amahirwe yo kubyara, usibye kuba byongera umunezero hagati y’umugabo ugeze igihe cyo kurangiza mu mibonano mpuzabitsina (agasohora) n’uwo bari kuyikorana.
Amasohoro menshi agaragaza ko umugabo afite imisemburo y’abagabo (testosterone) ihagije, ndetse n’ubushobozi bwo gutera inda budasubirwaho. Ubushakashatsi bugaragaza ko 90% by’ubugumba bw’abagabo buturuka ku kuba batagira amasohoro ahagije.
Mu gihe ufite amasohoro macye,ushobora gufata aya mafunguro
Inyama y’iroti
Tungurusumu
Inzuzi
Amafi
umuneke
Amagi
Ibishyimbo n’imboga rwatsi
Ikinyamakuru Healthline.com, gitanga izindi nama ku bagabo bahuye n’icyo kibazo , aho ushobora gukora sports, gufata innyunganiramirire zikubiyemo vitaminini C na D.
Tanga igitekerezo