
Muhire Pierre wumvikanye asubiza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, ko atari busubiremo indahiro y’isezerano rye n’umugore we, yasobanuye impamvu yabimuteye.
Ku munsi wo gusezerana imbere y’amategeko (tariki ya 13 Nyakanga 2023), Gitifu w’umurenge yumvikanye asezeranya Muhire na Mukamana Marie José, uyu mugabo asoma nabi indahiro, umuyobozi aramubwira ati “Urasubiramo”, undi ati “Ntabwo nsubiramo.”
Mu kiganiro na Umusambi TV, Muhire yasobanuye ko ubwo yavugaga aya magambo, atashakaga ko Gitifu w’umurenge ayumva, ahubwo ngo yashakaga gushimisha umugore we bari begeranye, ariko ku bw’amahirwe make, byumvikana mu nsakazamajwi.
Yagize ati: “Numvaga ari ibanga ryanjye. Nashakaga ko Cherie akumva, ko mbivuga akabyumva, ariko ndavuga nti ‘Nindangurura cyane, byanga bikunda hari n’undi uri bubyumve. Nabivuze gake cyane, ngira ngo uwo duhagararanye hariya abe ari we ubyumva.”
Muhire yasobanuye impamvu ati: “Twari tumaze umwanya munini hariya kandi twari tugeze mu gihe cyiza cyo gufata amafoto y’urwibutso, hari cameras nyinshi ziri kutureba, ariko mukebutse mu maso mbona yijimye. Ntekereza wenda ko byatewe n’umunaniro n’umwanya twari tumaze hariya, ndavuga nti ‘Aka kantu ningashyiramo, ashobora kukumva bikamutera kongera kurelax-a, akishimamo, umunaniro agasa n’aho awirengagije, agasekamo kugira ngo amafoto n’amashusho yacu azaze ameze neza.”
Uyu mugabo avuga ko yatunguwe n’uburyo iri jwi rye ryasakaye hose, anagaragaza ko atari agambiriye gusuzugura umuyobozi we.
Tanga igitekerezo