Nyuma y’impaka ndende n’amabaruwa avuguruzanya, ikipe ya Mukura Victory Sports yavuye ku izima isubika umukino yari ifitanye na Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 10 Kanama 2024 mu birori byiswe “Mukura Season Launch".
Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama 2024 nibwo ikipe ya Mukura Victory Sports yatangaje ko yasubitse ibirori byiswe “Mukura Season Launch”
Mukura Victory Sports yatangaje ibi nyuma y’uko ku wa Kabiri taliki 06 Kanama 2024, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamenyesheje iyi kipe ko umukino wa gishuti wagombaga kuzayihuza na Rayon Sports utakibaye.
Muri iyo baruwa FERWAFA yavugaga ko ibi birori bitari kubera rimwe na ‘Super Coupe’ ya FERWAFA izahuza APR FC na Police FC ku wa Gatandatu, taliki ya 10 Kanama saa Cyenda zuzuye kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pelé.
Mukura Victory Sports ikibona ko ibyo yari iri gutegura biguyemo inshishi yaje kwandikira FERWAFA iyisaba ko yazakina ku munsi yateguye kuko umukino wayo na Rayon Sports nta kintu wari buhindure ku wa APR FC na Police FC, gusa nta gisubizo cyiza yaje guhabwa.
Nyuma yo kwangirwa gukina ku munsi yari yateguye, Mukura Victory Sports yaje kuva ku izima isubika uyu mukino ndetse inisegura ku bafana bayo.
Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, Mukura Victory Sports yasohoye itangazo ivuga ko umukino wari kubahuza na Rayon Sports utakibaye kubera impamvu zitayiturutseho.
yagize ati: "Bitewe n’Impamvu zitaduturutseho, tubabajwe no kubamenyesha ko Igikorwa cya Mukura Season Launch gisubitswe.
Turasaba abakunzi ba Mukura Victory Sport et Loisirs kuba hafi ya Equipe no gukomeza kuyishyigikira muri shampiyona Izatangira yakira İkipe ya Gasogi United ku wa 15/08/2024 kuri Stade i Huye."
Tanga igitekerezo