
Umukandida wigenga uteganya guhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Dr Denis Mukwege, abona hari undi ukwiye kuyobora iki gihugu utari Felix Tshisekedi, mu gihe amatora ateganyijwe mu Kuboza 2023 ataba.
Komisiyo yigenga ishinzwe amatora ikomeje imyiteguro ariko hakaba impungenge z’uko mu gihe mu burasirazuba bwa RDC hakomeza kuba intambara, amatora yasubikwa kugira ngo abatuye muri iki gice batavutswa amahirwe yo gutora umukandida bifuza.
Dr Mukwege mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Jeune Afrique, yabajijwe uko yumva byagenda mu gihe aya matora ataba, avuga ko Tshisekedi uri kurangiza manda ya mbere yava ku butegetsi, agasimburwa na Perezida wa Sena, nk’uko Itegekonshinga ribiteganya.
Yagize ati: "Ni ngombwa ko haba amatora ya tariki ya 20 Ukuboza kuko ni ko Itegekonshinga ryacu risaba. Ariko mu gihe ibihe bitakunda ko bibaho, itegeko rigomba kubahirizwa: Perezida wa Repubulika ashyikiriza ububasha Perezida wa Sena, uba afite iminsi 90 yo gutegura amatora."
Perezida wa Sena ya RDC ni Modeste Bahati Lukwebo. Asanzwe ari umuyobozi mukuru w’ishyaka AFDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi ubarizwa muri UDPS.
1 Ibitekerezo
yuhi Kuwa 10/11/23
Kitsekedi ,rambaramba, kuko nubwo utorohewe ariko uragerageza kugwana kugihugu, M23 uzakore nka Israel
Subiza ⇾Tanga igitekerezo