
Taliki 7 Nzeri 2023, nibwo Munyankindi Benoit yagejejwe imbere y’Ubutabera ngo yisobanure ku byaha aregwa birimo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha ariko birangira Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzura ko umwanzuro ku ifunga n’ifukurwa uzafatwa kuri uyu wa Kabiri.
Icyo gihe Ubushinjacyaha bwavugaga ko uyu Munyankindi yakoresheje ububasha yari afite akohereza umugore we Uwineza Providence muri Ecosse mu marushanwa yo gusiganwa ku magare nk’uri mu bahagarariye u Rwanda.
Munyankindi yaburanye asaba kurekurwa by’agateganyo, ngo kuko uwo bavuga ko yatoneshejwe ’Uwineza Providence’ asanzwe afite ikipe ahagarariye kandi ko ari na yo yagiye ahagarariye, kandi ko yiyakiye Visa akaniyishyurira amafaranga y’urugendo.
Gusa byarangiye urukiko rufashe icyemezo ko agomba gufungwa iminsi 30 ku bera impamvu zikomeye akurikiranyweho.
Ibyo byamenyekanye mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Kanama. Icyo gihe abakinnyi bari munsi y’imyaka 19 b’Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo gusiganwa ku magare bagiye i Glasgow muri Ecosse bitabiriye Shampiyona y’Isi, bahurira n’ibibazo mu nzira ku buryo byageze n’aho batabarizwa ari bonyine mu Bwongereza babuze n’ibyo kurya.
Tanga igitekerezo