Magingo aya, Perezida w’urukiko, Bwana Marc SOMMERER, asanga “nk’umuganga, Munyemana Sosthène yaratatiye indahiro”. Ni ko kumuhamya ibyaha byose yaregwaga n’ubushinjacyaha. Munyemaana Sosthène arafunzwe, kuva icyo cyemezo cy’urukiko rwa rubanda kigifatwa, mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2023, nyuma y’imyaka hafi 30 ishize hategerejwe ubutabera.
Urukiko rwemeje ko bwana MUNYEMANA ahamwa n’“icyaha cya jenoside nk’icyaha cyibasiye ubuzima rusange bw’abagize ubwoko bw’abatutsi, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha ku byaha byibasiye inyokomuntu, icyaha cyo gucura umugambi mu gutegura jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu”.
Ku bw’ubushinjacyaha, Munyemana yari azi neza gahunda ya jenoside arimo. “Yari abizi, yahisemo guha ubufasha bwe umugambi wa jenoside. Muri iyo gahunda yose, yahisemo gufata umwanya utaziguye w’inkingi ya mwamba”. Nko kuba ari we wari ubitse urufunguzo rwa segiteri TUMBA, nk’ikusanyirizo ry’abatutsi bagiye kwicwa, yari yahisemo kuba “ ikiraro gihuza abicanyi n’abicwa kandi yabitekerejeho, abigambiriye”. Ikiraro cy’urupfu.
Nyuma y’ibyumweru bitanu byose iburanisha rimaze, Munyemana Sosthène kimwe n’abunganizi be, ntibahwemye guhakana ibyo aregwa byose. Bemeza ko yari “umuhutu ucisha mu kuri”, wagerageje ahubwo “gutabara” abatutsi abaha “ubuhungiro” mu biro bya segiteri.
Perezida w’urukiko, Bwana Marc SOMMERER, asanga “nk’umuganga, Munyemana Sosthène yaratatiye indahiro”. Ni ko kumuhamya ibyaha byose yaregwaga n’ubushinjacyaha.
Ijambo rya Perezida w’urukiko
“Nyuma yo kubijyaho impaka, Urukiko rwa Rubanda rwagukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 24. Inteko y’abacamanza n’inyangamugayo bemeje icyo gihano ku bwiganze bw’amajwi. Inteko y’abacamanza n’inyangamugayo kandi yategetse igihe cy’imyaka 8 nk’igihe ntarengwa cyo kuba yazasaba kugabanyirizwa igihano. Ku busanzwe cyakabaye imyaka 12, ariko urukiko rwa rubanda rwayigabanyije.
Ufite igihe ntarengwa cy’iminsi 10 kugira ngo ujuririre iki cyemezo. Bwana na Madamu abashinjacyaha na bo bafite iminsi 10 kugira ngo bajuririre iki cyemezo.
Kubera ubunini n’uburemere bw’uru rubanza, igihe iburanisha ryamaze, n’umwiherero w’urukiko wamaze amasaha agera kuri 14, muri aka kanya sinshoboye yo kubaha inyandiko y’ishingiro ry’icyemezo cy’urukiko izaba ifite hagati y’amapaji 20 na 30. Nzakoresha igihe cy’iminsi itatu giteganywa n’itegeko, ku buryo iyo nyandiko y’ishingiro ry’icyemezo izabageraho nko ku wa gatanu.”
Ku bijyanye n’igihano
“Ibyaha byibasiye inyokomuntu n’icyaha cya jenoside biri mu rwego rw’ibyaha bikomeye cyane, bityo umushingamategeko abishyira mu bya mbere biteganywa n’igitabo cy’amategeko ahana, no ku isonga ry’ibyaha bikorerwa ikiremwamuntu. Koko rero ni ibyaha biza ku isonga ry’ibindi byaha, jenoside nk’icyaha kiruta ibindi, yabanje kwitwa “icyaha kitagira inyito” mbere y’uko inyito ya jenoside ikoreshwa bwa mbere.
Kubera iyo mpamvu, ni ibyaha bihungabanya inyokomuntu ku buryo bishegesha inyokomuntu aho iva ikagera ku isi. Kubera ihungabana ridasanzwe kandi rihoraho ry’inyokomuntu, ibyo byaha bitera ihungabana kubera umubare munini w’abahohohoterwa ku buryo buziguye n’ubutaziguye, kubera uburemere n’ubugome ibyo byaha bikoranwa, mu gihe kinini kandi ku buryo budasubirwaho, byaba ku bishwe, ku barokotse, ariko no ku nyokomuntu aho iva ikagera, bityo bikaba icyasha ku mateka y’isi ubuziraherezo, Inteko y’abacamanza n’inyangamugayo yitaye cyane ku bugome budasanzwe kandi ndengakamere ibyo byaha byakoranywe.
Ku musozi wa Tumba, nubwo bigoye kumenya umubare nyawo w’abishwe n’abahohotewe, kuba waragize uruhare i Tumba, ku rwego rwa Tumba na perefegitura ya Butare, muri jenoside, wagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda rwose, yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni barimo abagore, abagabo, abana, abasaza, kubera ko gusa bari abatutsi. Wagize uruhare rutaziguye muri politiki ya jenoside.
Nka muganga, watatiye indahiro [wakoze]. Wakoresheje nabi ububasha wari ufite nk’umunyacyubahiro.”
Ugomba guhita ufungwa
“Wari mu gatsiko k’abantu bateguye banayobora umunsi ku wundi jenoside yakorewe abatutsi ku musozi wa Tumba. Twabonye ko nta na kimwe kikugaragaza nk’umuyobozi w’ako gatsiko, ariko ko wari umwe mu bagize ako gatsiko k’intagondwa.
Kuba waragerageje kwikuraho uruhare urwo ari rwose rwose, ibyo ntibishobora kuba impamvu iremereza igihano, ariko nta n’ubwo byaguha uburenganzira ku cyizere gisanzwe gihabwa abemera uruhare rwabo mu gihe cyo kugena igihano.
Ntabwo twashoboye gufata umwanzuro ku byavuzwe n’abahanga babiri, ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.
Urukiko rwashingiye ku bintu bimwe na bimwe ku birebana no kugabanya [igihano]. Impamvu nyamukuru yatumye tugabanya “igihe ntarengwa cyo kuba yazasaba kugabanyirizwa igihano”, ni uko twashingiye ku myaka ufite ufite ubu,…, kuba nta mpamvu yatuma habaho isubiracyaha, kuba warubahirije cyane igihe wamaze ufungishijwe ijisho-ndakeka ko kigera ku myaka 12, no kuba utari warigeze ukatirwa na rimwe n’urukiko.
Aya ni yo magambo macye nshoboye kubabwira muri aka kanya, kubera numvaga byari ngombwa ko dusobanurira abavoka, abashinjacyaha, rubanda ibyerekeranye n’igihano. Muzahabwa nyuma inyandiko isobanura neza iki cyemezo.
Ufite igihe cyitarenze iminsi 10 cyo kujuririra iki cyemezo.
Kubera ko ari igihano cy’igifungo kirenze imyaka 10, ugomba guhita ufungwa kuva uyu mugoroba.
Nsanze ari ngombwa gushimira cyane, mbikuye ku mutima, inyangamugayo kubera ubwitange budasanzwe nababonanye mu nshingano zabo nk’abenegihugu, muri iki gihe cy’ibyumweru bigera kuri bitanu urubanza rumaze. Namwe mwese kandi mwagize uruhare muri uru rubanza. “
Tanga igitekerezo