Mu myanzuro yabo ya nyuma, mu rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, abavoka b’abahohotewe n’abaregera indishyi, nta ngingo ishinja bashaka gusiga inyuma. Muri kiriya gihe jenoside yayogozaga u Rwanda, Munyemana Sosthène yahera he avuga ko atari azi ibirimo kuba. Kubera ko ahakana uruhare urwo ari rwo rwose muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, abavoka bamugaragaza nk’umuntu “wazimiriye mu binyoma bye”.
Umuntu uzwi kandi wubashywe aho atuye. Umuganga w’inzobere n’umwarimu wa Kaminuza. Inshuti magara ya minisitiri w’intebe Kambanda Jean. Izi ni itike nyinshi, kuri Munyemana uri imbere y’ubutabera, zimwinjiza, nk’uko abyiyemerera, muri komite y’abarimu batanu ba Kaminuza bandikiye batabaza LONI, muri komite y’umutekano y’umurenge wa Tumba. Mu gihe cya jenoside.
Ubushinjacyaha bumurega kugira uruhare muri jenoside binyuze mu nyandiko yasinye yo gushyigikira Guverinoma y’Abatabazi, yashyizweho nyuma y’iyicwa rya Perezida Habyarimana Yuvenali. Iyo nyandiko yashishikarizaga ubwicanyi bwakorewe abatutsi hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga 1994.
Uyu muganga w’imyaka 68 aregwa kandi ishyirwaho rya za bariyeri n’amarondo ahiga abatutsi mu murenge wa Tumba, ho mu mujyi wa Butare. Ibi bikorwa ngo byafashije mu gufata no kwica abatutsi. Aregwa kandi kuba yari afite urufunguzo rw’ibiro bya segiteri ya Tumba, ahafungirwaga abatutsi mbere yo kujya kubica.
Mu gihe cy’ibyumweru bitanu uru rubanza rumaze ruburanishwa, Bwana Munyemana ntiyigeze ahwema guhaakana ibyo aregwa byose, yemeza ko yari umuhutu mwiza wageragezaga ahubwo “kurokora” abatutsi abashakira “ubuhungiro” mu biro bya segiteri.
Uyu mugabo yari inshuti magara ya minisitiri w’intebe wa Guverinoma y’Abatabazi, Kambanda Jean, wakatiwe igifungo cya burundu n’Urukiko Mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), kubera jenoside. Munyemana yakunze kuvuga inshuro nyinshi ko byamutwaye igihe kinini mbere yo gusobanukirwa ibyaberaga mu Rwanda muri kiriya gihe; naho izi manza zo akazifata nk’akagambane gategurwa, muri iki gihe, n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
"Nta kintu yabonye, yumvise"
Ku banyamategeko batandukanye, baburanira abaregera indishyi, uyu ni umwanya wo kwereka urukiko ko imvugo ya Munyemana Sosthène ntaho ihuriye n’ukuri. Nka Me François Epoma, wunganira abahohotewe bagera kuri makumyabiri, agira ati "Yigaragaje imbere yanyu nk’umuntu utarigeze agira icyo abona, utaragize icyo yumva, utaragize icyo avuga”. Nyamara, “kuva tariki ya Mata 1994”, itariki Me Mathilde Aublé, umwe mu bunganizi ba IBUKA n’abahohotewe mirongo itatu, yibutsa ko ubwicanyi bwatangiriyeho buhereye i Kigali, “amakuru ku bwicanyi yasakajwe mu gihugu cyose”. Akomeza agira ati ” Butare si Kigali”, umurwa w’u Rwanda, “ariko Butare si igipfamatwi”.
Nyamara, muri uru rubanza, “Munyemana Sosthène ntiyigeze ahwema gushaka kutwinjiza mu isi abantu batumvamo radio, isi batarebamo ibibera hanze, isi abantu batumvamo ko ubwicanyi burimo kuzamuka no gusakara hose”. Ni mu mvugo nk’iyi irimo no kunnyega, umunyamategeko Matthieu Quinquis, uhagarariye umuryango LICRA, asanga uregwa “yarifungiranye ahantu hamwe n’ibinyoma bye. Mfite impungenge ko yabizimiriyemo burundu”
Inshuti magara ya Kambanda Jean !
Kuba ibintu byose Munyemana abyita ibinyoma, n’abatangabuhamya bose akabita ababeshyi, undi munyamategeko Justine Vinet wa FIDH we abona “uburyo nk’ubu bwo kwiregura budafashije”. Cyane cyane ko Munyemana, “ uyu muhanga waminuje, nk’umuganga wazobereye mu ndwara z’ababyeyi, yari yarinjiye neza mu buzima rusange na politiki mu Rwanda”. Aha ni ho mugenzi we Hector Bernardin w’umuryango SURVIE ahera yibaza ati “Byashoboka se kubona umuntu nka Munyemana’ Sosthène ari we mwenegihugu rukumbi utumva ubutumwa bwa guverinoma?”
Umunyamategeko Gisagara Richard uhagarariye umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa, we yibukije urukiko ikindi kintu gikomeye. “Uregwa uyu uri imbere yanyu ni na we munyabwenge w’i Butare nyir’inyandiko ishyigikira Guverinoma y’Abatabazi yaje gusakazwa", kuri radio, ikaba imbarutso y’ubwicanyi muri aka karere bwari butarageramo. Akomeza agira ati “ni inshuti magara ya Kambanda Jean irimo kugerageza kutwumvisha ko batigeze baganira ibya politiki”. Kuri we, ubu aramubonamo “umuntu ugerageza kujyanisha imvugo ye n’aho ibihe bigeze”
Kuri Me Simon Foreman, wunganira umuryango CPCR, Munyemana Sosthène "yahisemo amagambo n’imvugo” bigaragaza ko ngo abamushinja bose babeshya. Gusa rero “ubwo buryo bwa bose ni ababeshyi mu kwiregura nta na hamwe buganisha”.
Ndetse na Kambanda yaramushimiye !
Nyuma y’abavoka b’abahhohotewe n’abaregera indishyi, umushinjacyaha aje we ashaka gusobanura akantu ku kandi, kagaragaza uruhare rwa Munyemana muri jenoside. “Dr Munyemana ndamushinja gutegura no gushyira mu bikorwa ubwicanyi bwakorewe i Tumba, binyuze mu nama zakorewe i Tumba, ndetse n’ibaruwa yandikiwe LONI”.
Agaruka ku kuba uregwa avuga ko atari azi ibibera mu Rwanda muri kiriya gihe. Agira ati “uretse Munyemana ni we uhakana ibyo. Ubundi, nta munyarwanda utari uzi ko mu Rwanda hari kwicwa abatutsi!. Ibyo byakumvikana? Mwabyemera?” Agarutse kuri ya baruwa yandikiwe LONI, agira ati “ntiyanditswe n’abaturage bose. Ni abantu bakeya, bari batanu nk’uko Sostène yabivuze.
Yabyanditse, yabisinye abizi neza, anasobanukiwe ibyo barimo gukora. Ntabwo rero kuba yarasomwe kuri Radio Rwanda byakwitwa ko atari abizi, kuko yari azi ko ari umuyoboro wo kunyuzamo nk’ibyo by’ubwicanyi. Ndetse na Kambanda yaramushimiye”.
Biteganyijwe ko ku wa mbere tariki ya 18 Ukuboza, umushinjacyaha azakomeza anasabira uregwa ibihano. Hazaba hasigaye umwanya w’imyanzuro yo kwiregura. Nyuma y’ubwunganizi bwe, umwanya ni uwa Munyemana maze apfundikire iburanishwa rye, asubiza ikibazo: hari icyo wongera ku rubanza rwawe ?
Munyemana Sosthène ni umwere? Arahamwa n’ibyaha? Igisubizo ni icy’umucamanza Marc Sommerer, nyuma y’umwiherero w’Urukiko rwa rubanda, ku wa 19 Ukuboza 2023.
Tanga igitekerezo