Mu gusoza imyanzuro yabwo, ubushinjacyaha busabye Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris kwemeza ko umunyarwanda Dr Munyemana Sosthène ahamwa n’icyaha cya jenoside no kumuhanisha igifungo cy’imyaka 30. Abunganizi be bo barasaba ko rwemeza ko ari umwere.
Imyanzuro y’umushinjacyaha iragana ku ndunduro! Nta n’isazi ikoma. Umenya, kimwe n’abantu, uburemere bw’ibivugwa bwaziteye guceceka. Umushinjacyaha Sophie Havard ageze ku bintu bikomeye. “Igiteranyo cy’amahitamo yose ya Munyemana Sosthene”, hagati ya Mata na Kamena 1994, “kirashushanya ibintu byose biranga umuntu wakoze jenoside”.
Kuri uyu munsi wa 25 w’iburanisha, ubushinjacyaha bumaze iminsi ibiri bufite ijambo, bugomba kumusabira igihano. Noneho icyumba cy’iburanisha cyakubise cyuzuye. Abanyamakuru, abanyeshuri, abanyamategeko, na rubanda barimo n’umugore wa Munyemana Sosthène. Kuri buri ngingo iremereye, arazunguza umutwe buri kanya, bucece.
Ku bw’ubushinjacyaha, Munyemana “yari abizi, yahisemo guha ubufasha bwe umugambi wa jenoside. Muri iyo gahunda yose, yahisemo gufata umwanya utaziguye w’inkingi ya mwamba”. Nko kuba ari we wari ubitse urufunguzo rwa segiteri TUMBA, nk’ikusanyirizo ry’abatutsi bagiye kwicwa, yari yahisemo kuba “ ikiraro gihuza abicanyi n’abicwa kandi yabitekerejeho, abigambiriye”. Ikiraro cy’urupfu.
Ku bw’ibyo byose, “Bacamanza, nyangamugayo, turabasaba ko muhamya Munyemana Sosthene uruhare rwe muri jenoside, mu byaha byibasiye inyokomuntu, n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha…Maze mukamuhanisha igifungo cy’imyaka 30”
Urufunguzo rw’ibyaha ashinjwa !
Ubushinjacyaha bumurega kugira uruhare muri jenoside akoresheje inyandiko, yasinye we na bagenzi b’abarimu ba Kaminuza, yo gushyigikira Guverinoma y’Abatabazi, yashyizweho nyuma y’iyicwa rya Perezida Habyarimana Yuvenali. Iyo nyandiko yashishikarizaga ubwicanyi bwakorewe abatutsi hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga 1994. Ubushinjacyaha bumurega kandi ishyirwaho rya za bariyeri n’amarondo, muri segiteri ya TUMBA.
Muri ibi bikorwa bya za bariyeri n’irondo, abatutsi benshi barafatwaga hanyuma bakicwa. Aregwa kandi kuba yari afite urufunguzo rw’ibiro bya segiteri ya Tumba, ahafungirwaga abatutsi mbere yo kujya kubicira ahandi.
Imbere y’ubushinjacyaha, urufunguzo rwa segiteri rurasobanura byinshi. Gutunga urufunguzo rwa segiteri, kurufunguza segiteri agafungiramo abantu ashobora gufungurira cyangwa ntabikore; kuba abafungiwemo baravuze ko nta burenganzira na bumwe bari bafite bwo gukora ikidategetswe na Munyemana; kuba hari nk’abarwayi yari gufasha ntabikore kandi ari umuganga; kuba yari afite ububasha ku bantu bose bari bafungiwe kuri segiteri.
Mu byumweru bitanu byose iburanisha rimaze, Munyemana Sosthène ntiyahwemye guhakana ibyo aregwa byose. Yemeza ko yari “umuhutu ucisha mu kuri”, ahubwo wagerageje “gutabara” abatutsi abaha “ubuhungiro” mu biro bya segiteri. Nyamara umushinjacyaha Sophie Havard we si ko abibona: “Muri Tumba, aha ni ho hantu harenze no kuba ku karubanda. Mu kuhihisha, nta cyizere na gike cyo guhonoka (…) kuko hari inzira y’urupfu”
Muri rusange, Munyemana ashinjwa icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha muri ibyo byaha.
Imyanzuro ikarishye…
Urufunguzo rwa segiteri TUMBA Munyemana yari abitse, ubushinjacyaha burugereranya n’urufunguzo rw’inzira y’urupfu. Uretse uwitwa Kageruka François washoboye gusohoka muri segiteri, abandi bose barishwe Mu kumugaragaza nk’umunyabubasha, bwibukije Urukiko ubuhamya bw’umuhanga yatanze ku Rwanda, muri uru rubanza, aho yagize ati. “Mu gihugu, abantu bagera kuri 90% bari abaturage. Ni gute batakumvira mwarimu cyangwa muganga, kandi ari umuntu ujijutse?”
Harimo kandi n’uruhare mu ishyirwaho rya za bariyeri ziciweho abantu, ndetse no kuba yaragiye ku marondo yishe abantu, abandi bakaba barahungabanye kubera ibyo babonye cyangwa bakorewe.
Ubushinjacyaha bumurega kandi kwihuza n’abantu, kumvikana ku gikorwa, kugishyigikira mu bitekerezo no mu bikoresho, kugishyira mu bikorwa. Uretse ibyo, Munyemana ngo yitabiriye inama zitegura jenoside, zashyiragaho bariyeri, amarondo, gukusanya abatutsi no kugena uko bicwa n’aho bajugunywa.
Muri rusange, “Turamushinja uruhare rwe mu gutegura ndetse no gutera inkunga jenoside. Munyemana yahisemo kugira urwo ruhare kandi ibyo yahisemo byasorejwe kuri jenoside yahitanye abarenga ibihimbi 200 muri Butare”.
Bukomeza bugira buti “Banyakubahwa bacamanza, twagaragaje igihamya ko Munyemana yagize uruhare muri jenoside. Nyangamugayo, ahasigaye ni ahanyu, ububasha ni ubwanyu, umwanzuro n’uburyo muca uru rubanza biragaragaza icyo ubutabera bw’u Bufaransa ari bwo ! Kuri ubu bubasha mufite bwo guca uru rubanza, ni n’umwanya wo guca umuco wo kudahana no kuzirikana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.
Impuhwe mu gusaba igihano !
Agana ku musozo, Umushinjacyaha yagize ati “Bacamanza namwe Nyangamugayo, gucira urubanza Munyemana mukamuhamya ibyaha twagaragaje biri mu biganza byanyu”.
Yibukije ko hari abandi banyarwanda batandatu, nka Munyemana, bahamywe n’ibyo byaha bahabwa ibihano bitandukanye birimo igifungo cya burundu, cyangwa indi myaka itandukanye. Ni yo mpamvu, kuri Munyemana Sosthène, “tumusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 30 “.
Ku ruhande rw’umuryango CPCR, Madame Dafroza Mukarumongi Gauthier, agira ati “imyanzuro y’ubushinjacyaha iraremeye, ariko bigeze ku gusaba igihano bashyiramo impuhwe, ugereranyije n’uburemere bw’icyaha cya jenoside”.
Mwemweze ko Munyemana ari umwere !
Abavoka bunganira Munyemana Sosthene bababajwe n’imyanzuro y’ubushinjacyaha “ikakaye cyane kandi itarangwamo ubumuntu na bucye”. Gusa bemera ko abahohotewe muri jenoside bahungabanye. “ Baracyafite ibikomere, harimo ababohojwe, harimo ababonye ababo bicwa, bafite ‘ihungabana’. Gusa rero ngo nyuma y’imyaka 30, “aba ni gute wababaza, wabashakaho ukuri? Biragoye.” Ni yo mpamvu habayeho kwivuguruza, kwibeshya. Hatirengagijwe n’ubuhamya bucurirwa i Kigali.
Umunyamategeko Florence BOURG ashoje agira ati “Dukeneye ukwisanzura kwanyu, mukore ibitandukanye n’abandi ntimugendere ku marangamutima, maze mugire umwere Munyemana.”
Mu ijambo rye rya nyuma yabwiye urukiko, Munyemana Sosthène, mu mvugo iziguye, ntiyagiye kure y’abamwunganira. Yagize ati “Banyakubahwa bacamanza, nimujya kuncira urubanza, mutekereze ku kinsubiza icyubahiro, ku kigisubiza igihugu cyanjye n’ikiremwa muntu. Ngiryo ijambo ryanjye rya nyuma kuri uru rubanza”.
Urukiko rwategetse Bwana Munyemana kutarenga imbibI z’urukiko, mu gihe hategerejwe umwanzuro wa nyuma.
Tanga igitekerezo