Ku munsi wa mbere w’urubanza rwa Dr Munyemana Sosthène, umunyarwanda uregwa ibyaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi, avoka we yasabye ko rusubikwa. Urukiko rwa rubanda rwa Paris, mu Bufaransa, rwahise rutesha agaciro inzitizi zose.
Ni ku wa kabiri, tariki 14 Ugushyingo 2023, mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris, mu gihugu cy’u Bufaransa. Inyangamugayo zimaze gutoranywa no kurahira. Ni abagore batatu n’abagabo batatu. No ku basimbura babo umubare ni uwo. Abasemuzi na bo bamaze kurahizwa, n’ingengabihe y’iburanisha ishyizwe ahagaragara. Uregwa na we umwirondoro we umaze gutangwa, yemwe n’ababuranyi bose bagaragajwe: ubushinjacyaha, abaregera indishyi n’abunganira uregwa.
Nyuma y’iyi mihango y’ibanze isanzwe ibimburira buri rubanza mu Rukiko rwa Rubanda, hasigaye ko Perezida w’uru rukiko, Marc SOMMERER, atanga icyerekezo. Yihutiye gutanga incamake ya dosiye igiye kuburanishwa. Iyi dosiye imaze imyaka 28 igejejwe imbere y’ubutabera. Yahuye n’inzitizi zinyuranye, zirimo iza politiki n’izishingiye ku mategeko. Munyemana Sosthene akurikiranyweho "kugira uruhare mu gucura umugambi wo gutegura jenoside, icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha mu cyaha cya jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyokomuntu". Kuri SOMMERER ni n’umwanya wo gusobanura ko "ku bijyanye n’ibyaha, iperereza ryashingiye cyane cyane ku buhamya", hatirengagijwe ingaruka z’igihe kinini gishize kuri ubwo buhamya. Ubuhamya bwose buragera kuri Magana abiri (200).
Nta kuzuyaza, avoka wa Munyemana, Me Jean-Yves DUPEUX, ahise anenga ireme ry’ubuhamya bugiye gutangwa nyuma y’imyaka irenga 28. Cyane cyane ubw’abahohotewe bigaragaje gusa nyuma y’iki gihe cyose, bahengereye urubanza rugiye gutangira, nyamara nta hamwe bigeze bigaragaza mbere. Kuri we, ibi ngo ntibiha "urwego rw’ubwunganizi umwanya uhagije wo kwitegura". Aboneye kandi kwinubira no kwamagana "ubusumbane bukabije mu gushaka ibimenyetso, harimo kudashobora kugera aho ibyaha byakorewe ngo bahure n’abatangabuhamya bashinjura". Kubera iyo mpamvu, hakenewe "amakuru y’inyongera n’isubikwa ry’urubanza."
Urubanza rugomba gukomeza!
Ngo hari abatangabuhamya bagaragaye ari uko urubanza rutangiye? Uretse ngo kwigiza nkana kw’urwego rw’abunganira uregwa, "amategeko arabyemera,". Ibi avoka wa IBUKA-France abihurizaho n’urwego rw’ubushinjacyaha. Rwo runashimangira ko ingaruka zo gutinda kw’iyi dosiye zageze ku baburanyi bose. "Kuba hari abatangabuhamya bapfuye cyangwa se bataboneka, ni ikibazo ku mpande zose." Uretse ko, ngo nubwo habayeho izo ngorane zose, "iperereza ryakozwe ryihatiye gushaka ibimenyetso bishinja kimwe n’ibishinjura uregwa".
Ku bw’ubushinjacyaha, ngo uretse gushaka "kuryoshya imvugo" no "gushaka guca igikuba, abantu 10 gusa ku 101 baregera indishyi, ni bo bonyine batigeze bumvwa mbere n’urwego rw’ubushinjacyaha. Agaciro gahabwa uregwa, imbere y’urukiko, ni na ko kagomba guhabwa abahohotewe". Nta mpamvu rero yo gusubika urubanza.
Nyuma y’ababuranyi, ni ah’urukiko ngo rukemure izo mpaka. Nyuma yo kungurana ibitekerezo bucece, urukiko, mu ijwi rya perezida warwo, "rusanze inzitizi zatanzwe n’abunganira uregwa nta shingiro zifite; rwemeje ko urubanza rukomeza kuburanishwa."
Nta na rimwe yumvise radio RTLM!
Kuri uyu munsi wa mbere w’iburanisha, urukiko rukomeje rwumva Madamu ATTONATY, umuhanga wiyambajwe mu gusubiza ikibazo: ese ubundi Munyemana ni muntu ki ? Wabaye umwanya, kuri we, wo kugaragaza Munyemana kuva avutse, mu 1955, ubwana bwe, imyigire, mu kazi gatandukanye, imibanire ye n’abantu, muri politiki, mu gihe cya jenoside, kugeza mu buhungiro aho yakomereje akazi n’ubuzima busanzwe.
Ni n’umwanya wo kugira ngo uregwa abazwe n’urukiko ku byagaragajwe mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe. Ntiyemera ko hari ubucuti bwihariye hagati ye na Minisitiri w’intebe Kambanda Yohani, kimwe na minisitiri w’ubuhinzi, Nsabumukunzi Straton, wanamuhungishije. Ntiyigeze yumva radio RTLM, nk’uko atigeze yivanga mu bya politiki. No mu ishyaka rya MDR, yari abereye umuyoboke, yari mu murongo wa gatatu (3) utandukanye na MDR Power, MDR nzima [ndlr. yitiriwe Twagiramungu]. Ni iyihe se, ko itazwi mu mateka, n’abahanga nka ba Guichaoua bakaba batayivuga ? Nta gisubizo!
Ibi byose biteye Perezida w’urukiko kongera gutangara: "Ni gute umuntu w’umunyabwenge nkawe yashoboraga kudaha agaciro politiki y’igihugu cye?" mu bihe by’imidugararo nka jenoside. Na none nta gisubizo.
Bitarenze ku itariki ya 22 Ukuboza, ni bwo Urukiko ruzakemura impaka zitangiye uregwa ahakana ibyo aregwa byose. Ni bwo inteko y’inyangamugayo, igizwe n’abagore batatu n’abagabo batatu izemeza niba Dr Munyemana Sosthene ari umwere cyangwa ahamwa n’ibyaha aregwa.
Tanga igitekerezo