Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 05 Kanama 2024 mu ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Karongi hasanzwe imibiri 18 y’abatutsi bazize Jenoside.
Amakuru BWIZA yamenye ni uko, Ubuyobozi nabwo bwamenye amakuru buyavanye ku murinzi wa Kampani ya ISCO warimo atambuka akabona imyenda akagira amakenga.
Gashanana Saiba, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura yaduhamirije aya makuru.
Ati: "Igiti kiri ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu cyararidutse, maze ubwo umusekirite yarimo atambuka abona utuntu dusa n’imyenda abibwira ubuyobozi, nabwo burabitumenyesha, tuhageze natwe tugira amakenga dupanga umuganda kandi uyu munsi twashakishije dusangamo imibiri 18."
Akomeza avuga ko nk’Ubuyobozi bisaba ubushishozi, no kutima umwanya ababahaye amakuru bose, kuko hari abantu bireze bakemera icyaha bagasaba n’imbabazi ariko ntibatange amakuru yose, ariho bahera basaba abaturage gutanga amakuru ahantu babona ibimenyetso.
Gashanana avuga ko batazigera barambirwa kuko bagikomeje kwigisha abaturage, kugira ngo babashe kubohoka batange amakuru y’ahakirangwa imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imibiri yavanywe mu ishuri yajyanywe kuba iruhukiye mu Rwibutso rwa Gatwaro, mu gihe itegereje gutunganywa ngo izashyingurwe mu cyubahiro.
Imibiri iri kuboneka muri iri shuri ni iy’abahoze ari abakozi n’abanyeshuri b’ibyahoze ari EAFO Nyamishaba, ETO Kibuye ndetse n’abari baturiye ibi bigo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urwibutso rwa Nyamishaba ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi 3,500 biciwe muri EAFO Nyamishaba no mu nkengero zayo, kuko abandi benshi imibiri yabo yajugunywe mu kiyaga cya Kivu.
Tanga igitekerezo