Hamaze iminsi humvikana imigirire idahwitse ku banyamabanga nshingwabikorwa batandukanye mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru.
Kuri bamwe, byasaga nk’ibigoye kwiyumvisha uko gitifu akora ibintu runaka hagendewe ku kigero cy’imiyoborere myiza u Rwanda rufite, uko demukarasi yakabaye yumvikana mu mitwe ya rubanda, amahame y’uburenganzira bwa muntu, ibikubiye mu mategeko n’ibindi.
Bamwe muri ba gitifu b’imirenge yo mu Karere ka Musanze bagiye bakora ibikorwa byafatwa nk’ibara ku muyobozi. Hibazwa aho baherewe amabwiriza y’iyo miyoborere ahanini irangwa no guhutaza umuturage, aho kumurengera no kumwigisha.
Umurenge wa Nkotsi
Byari agahumamunwa mu kwezi kwa Nyakanga 2020, ubwo Gitifu Hanyurwabake Theoneste yari arimo yirukanka mu bisambu,ahanganye n’abadongi bamwirukankagaho ahitwa kuri kopera.
Benshi mu batuye mu mahuriro y’imidugudu ya Barizo na Kindiki mu Kagari ka Bikara, bavugaga ko bikwiriye ko icyo kibazo cy’abadongi batwaraga inzoga mu bihe bya COVID-19 cyari gukemurwa na gitifu w’akagari, uw’umurenge akaba yaza ari uko cyananiranye.
Gitifu Hanyurwabake utari kumwe n’abapolisi, yakozanyijeho n’abadongi, ibintu birakomera ndetse umwe arahakomerekera ajyanwa mu bitaro kuko yari yakubiswe ipiki nk’uko abaturage babitangaje icyo gihe. Ni ikibazo cyatumye n’abasirikare bahagera ngo barebe icyo kibazo cy’iyo mirwano.
Abaturage bavugaga ko iki cyari ikibazo cyakemurwa n’izindi nzego nk’akagari n’umudugudu. Ikindi cyasaga n’ikitari kumvikana neza ni uburyo gitifu yaje kureba abadongi (basanzwe bazwiho urugomo) adaherekejwe na polisi cyane ko abo bari kumwe bakubiswe rugikubita bagakwira imishwaro kugeza ubwo bihisha mu nzu z’abaturage.
Umurenge wa Busogo
Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, Nsengimana Aimable, akatiwe igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw.
Ubwo abagenzuraga uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa, bageze aho Mbonyimana yararaga izamu kwa nyir’uruganda, bahabona umwana wirukiye muri icyo gipangu atambaye agapfukamunwa, bagiye kuhinjira uyu muzamu arabyanga biteza amahane.
Nyuma y’igihe gito nibwo Gitifu Nsengimana yahageze arayahosha; byavuzwe ko yahise amushyira inyuma [boot] mu modoka ye ngo amujyane kumuhanira ku murenge. Ubushinjacyaha buvuga ko yageze mu nzira urugi rurifungura avamo aragwa, arakomereka bikabije, bimuviramo no guta ubwenge.
Yamujyanye kwa muganga ndetse ahamagaza polisi ariko ntibikuraho ko yahohoteye umuturage. Ni ikindi gikorwa cyakozwe n’umuyobozi, kikanengwa n’abaturage. Ni imyitwarire idakwiriye umuyobozi ndetse yaje no kubihanirwa bimuviramo gutakaza akazi gasigaye kabona uwo zereye.
Umurenge wa Cyuve
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean Paul ari kumwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonard, n’aba Dasso babiri ari bo Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain bakubise Nyirangaruye Uwineza Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste bo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve.
Ku manywa y’ihangu, inkoni zavuzaga ubuhuha ari nako abafite telefoni zigezweho (smartphones) bafata amashusho ubundi arakwirakwizwa karahava. Ni igikorwa cyanenzwe ku rwego rw’igihugu. Kuba umuyobozi yakabaye yigisha abaturage, ahubwo akabahondagura bituma hibazwa aho izi ndangagaciro bazikuye.
Iyi mirenge yagarutsweho haruguru niyo yumvikanyemo ibibazo by’imigirire ya ba gitifu mibi. Ibi ntibivuze ko ahandi ari shyashya gusa ibi ni bandebereho (samples) z’uko hari ba gitifu bafite imyitwarire idahwitse.
Kubera iki bajyanwa mu itorero i Nkumba?
N’ubwo ubuyobozi bukuru butarebereye iyi migirire y’aba ba gitifu, Ku Karere nka Musanze gaherutse kuba aka 27 muri 30 tugize igihugu mu mihigo ya 2020-2021, ni byiza ko abayobozi bo ku rwego rw’imirenge, basubizwa mu itorero ku bijyanye n’imiyoborere.
Birakwiriye ko aba bayobozi bongera kwigishwa kuko bigaragara ko hari ikibazo muri aka karere. Ibi kandi byafasha mu gukomeza gukumira andi makosa yatuma abaturage barakarira ubutegetsi bavuga ko bubarenganya bukanabahutaza.
Uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Sebashotsi Gasasira Jean paul ubwo yakubitaga umuturage witwa Nyirangaruye Uwineza Clarisse. Ifoto: Interineti
1 Ibitekerezo
Desire Kuwa 19/11/22
Nkeneye umukunzi wumukobwa utarengeje imyaka 22ans kandi winzobe afite akazi kuko nange nkafite. WhatsApp number 0783779815
Subiza ⇾Tanga igitekerezo